U Rwanda ruri gushaka umushoramari uzashinga uruganda rukora ibirahuri -

webrwanda
0

N’ubwo byinshi kuri uyu mushinga bitaramenyekana, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko hari gahunda yo gushaka umushoramari washinga uruganda rukora ibirahuri, dore ko iby’ibanze bikenerwa mu gukora ibyo bikoresho biboneka mu Rwanda.

Ibirahuri bikorwa hifashishijwe ibintu bitandukanye, ariko umucanga ukaza mu by’ibanze.

Akamanzi yatangaje ko baherutse kuzenguruka mu Rwanda hose bashaka ahantu haboneka umucanga mwiza kandi mwinshi ku buryo wakwifashishwa mu gukora ibirahuri mu ruganda.

Umucanga ukenerwa muri ibyo bikorwa witwa Silaca, kuko uba uwifitemo ikinyabutabire cya Silicon Dioxide (SiO2) ari na cyo cy’ingenzi mu ikorwa ry’ibirahuri.

Mu Rwanda, uwo mucanga uboneka ku bwinshi mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

Akamanzi yabwiye Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, kuri uyu wa Kane ko ibikorwa byo gushaka umushoramari uzashinga urwo ruganda bigeze kure.

Yagize ati “Dufite ubwoko bwiza cyane bushobora gukora ibirahuri mu gihugu. Igikurikira ni uko tugiye kugeza raporo ku bashoramari kugira ngo dushobore gukora ibirahuri, byaba ibirahuri by’amacupa cyangwa ibyo kubaka amadirishya n’ahandi hose dukeneye mu gihugu, kuko ubu ngubu byose tubitumiza hanze.”

Ibirahuri ni ingenzi cyane mu kurengera ibidukikije

Imwe mu mpamvu ikomeye ituma Leta iri gushora cyane mu ikoreshwa ry’ibirahuri, ni uko bitangiza ibidukikije nk’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki kandi bikaba bishobora kuvugururwa bikongera gukoreshwa mu buryo bworoshye.

Kuva mu mwaka wa 2008, Leta y’u Rwanda yatangiye guca ikoreshwa ry’ibikoresho bya pulasitiki birimo amashashi akoreshwa cyane mu gupfunyikamo ibicuruzwa n’ibindi bintu bitandukanye.

Ikibazo gikomeye cyabayeho ni uko kuva icyo gihe kugeza ubu, kubona ibintu byo gupfunyikamo biramba, bihendutse kandi bishobora gukoreshwa kenshi bikigoranye, ndetse ku bicuruzwa bimwe na bimwe ntibinashoboke burundu, n’ubwo Leta yashize imbaraga nyinshi mu gufasha abashoramari benshi kuzana inganda zikora ibindi bikoresho birimo ibikoze mu mpapuro bishobora gukoreshwa mu gupfunyika ibicuruzwa.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa inganda 15 zikora ibikoresho byo gupfunyikamo, ariko zose ziracyakora ibikoresho byoroheje kandi rimwe na rimwe bikaba bihenze kurusha ibikoresho bikoze muri pulasitiki.

Ubuke bw’ibikoresho byo gupfunyikwamo, bwiyongeraho ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki bikiboneka ku bwinshi ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane nk’ibikoresho bibika ibinyobwa nk’amazi n’amata, byumvikanisha uburyo ibikoresho bikoze mu birahuri bikenewe, kuko ari bimwe mu bifite ubushobozi bwo kubika ibintu byari bisanzwe bibikwa mu bikoresho bya pulasitiki.

Indi mpamvu kandi ni uko ibikoresho bikozwe mu birahuri bishobora gukoreshwa inshuro nyinshi kuko bivugururwa mu buryo bworoshye kurusha ibikoresho bikoze muri pulasitiki.

Indi mpamvu ituma ishoramari ry’uruganda rukora ibirahuri rikenerwa cyane, ni uko ibi bikoresho binakoreshwa cyane mu bwubatsi, kandi u Rwanda rukaba ari igihugu gifite imishinga y’igihe kirekire y’ubwubatsi, irimo kuvugurura inyubako zo guturamo, ivugururwa ry’Umujyi wa Kigali n’imijyi iwunganira n’indi mishinga myinshi, ku buryo habonetse uruganda rukora ibirahuri bishobora kugabanya ikiguzi cyo kubaka, nk’uko byagenze kuri sima, amarangi n’amakaro nyuma y’uko inganda zibitunganya zongereye umusaruro wabyo ku isoko ry’u Rwanda.

Ku Mugabane wa Afurika, ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria ni bimwe mu bizwiho gukora ibirahuri byinshi, mu gihe ibirimo u Buyapani ari bimwe mu biyoboye ibindi ku rwego rw’Isi.

Uruganda rukora ibirahuri rushobora gutangira gukorera mu Rwanda mu minsi mike iri imbere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)