Urujijo ku rupfu rw'umuturage 'wiyahuriye muri kasho' akurikiranyweho gutunga imbunda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'urupfu rwe, umugore we yatangaje ko umugabo we yari amaze ibyumweru bibiri yarabuze. Kugira ngo uyu atabwe muri yombi IGIHE yamenye ko byaturutse ku muturage watanze ikirego arega Gikominari ko yamukubise imbunda akanamukomeretsa.

Ikirego cyarakiriwe ndetse gitangira no gukurikiranwa, maze Gikominari arafatwa arafungwa anemera ko koko iyo mbunda ayifite.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ati 'Yafashwe kuko hari uwari watanze ikirego.'

Yankubise imbunda mu gatuza

Nyandwi Deo w'imyaka 38 atuye mu Murenge wa Bushenge mu Mudugudu wa Kasenjara mu Karere ka Nyamasheke, niwe watanze ikirego arega Gikominari ashingiye ku makimbirane bagiranye ahagana saa yine z'ijoro tariki ya 18 Ukwakira 2020, ahera ko amurenga bukeye bwaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yavuganye na IGIHE ari kuva ku isoko aho akorera ibikorwa bye by'ubucuruzi bw'ibitenge.

Yavuze ko umwaka ushize aribwo yagiranye ikibazo na Gikominari. Ngo icyo gihe yari avuye gushaka imari, ahura n'abantu baramufata baramukubita. Yari ari kumwe na mugenzi we, bahangana n'abantu babiri bari bahuye nabo. Abo bantu ngo ni Gikominari n'uwitwa Membe.

Ati 'Ibintu byo urumva barabijyanye n'ubwato barabujyanye. Ni ubwo buryo natanzemo amakuru. Ariko icyatumye mbikora, ni ikintu nari mbonye kidasanzwe. Nari mbonye bafite imbunda, yari Kalashnikov.'

Nyandwi yavuze ko icyo gihe yari avuye kureba ibitenge, ngo yari abyinjije mu gihugu mu buryo bwa forode. Uwo Gikominari we ngo yari umuntu utega isambaza, wakundaga kuba uri aho ku mazi.

Ati 'Yari umuntu utega isambaza nawe akorera kuri ayo mazi, yari ari kumwe n'uwitwa Membe.'

Umunyamakuru yamubajije uburyo yaba yaramenye ko icyo Gikomanari afite ari imbunda, asobanura ko barwanye, maze akayikura mu bwato akayimukubita mu gatuza.

Ati 'Twararwanye nsunika ubwato bwe, ahita ayikuramo ayinkubita mu gatuza ngwa mu mazi [...] twarongeye turafatana mu ijosi arongera ayinkubita ku igufa ry'urwano, nibwo numvise ingufu zishize noneho ngwa mu mazi.'

Nyandwi yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri yari ahuye na Gikominari akamwambura. Uyu mugabo avuga ko uwo munsi yambuwe ibitenge 531 bifite agaciro ka 1.150.000 Frw.

Umugore wa Gikominari yavuze uko yafashwe

Umugore wa Gikominari Mukamugenza Claudine yabwiye IGIHE ko ubwo umugabo we yatabwaga muri yombi hari tariki ya 17 Mutarama, ngo yari yamusize mu rugo avuyeyo agarutse asanga Umuyobozi w'Umudugudu yasize telefoni y'umugabo we mu rugo asiga amenyesheje abana ko baza kubwira nyina akavugisha uwo muyobozi.

Ngo yaramuhamagaye amubwira ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, yazanye n'undi muntu akaba aribo batwara umugabo we. Ngo bahavanye baganira nta kibazo, bageze mu nzira nibwo ngo yamwambitswe amapingu bakamutwara.

Ati 'Ni ayo maso, twaherukanye kuva ubwo.'

Yemera ko yasuye umugabo akamushyira n'imyenda

IGIHE yabonye amakuru ko nyuma y'aho uyu mugabo atawe muri yombi, umugore we yamenyeshejwe. Ku itariki 24 Mutarama 2021, ngo yamushyiriye imyenda yo kwambara.

Mu kiganiro cy'iminota 40, nta hantu na hamwe uyu mugore yigeze yemerera Umunyamakuru wa IGIHE ko yigeze abona umugabo we kuva yafatwa, gusa nyuma yo kumubaza niba ariwe wamushyiriye imyenda, nibwo yemeye ko yamubonye, anavuga ko yahise afatwa n'ikiniga kuko yasanze amaze iminsi adakaraba.

Ati 'Namusanze ha handi hari urukiko rukuru rutakiburanisha. Bo barambwiye ngo nzinduke saa moya mbe mpageze, nari nziko ari ukumumpa. Nafashe moto nahageze saa kumi n'ebyiri, mpageze barambwira ngo njye imbere mu kigo.'

Yakomeje avuga ko ubwo yinjiraga muri icyo kigo, umugabo we yahazanywe ari mu modoka ya polisi akikijwe n'abapolisi babiri. Ati 'Yarimo imbere nabo bicaye ha handi hejuru.'

'Uwo munsi yarababwiye ati ko inzara inyishe, mwambabariye umugore akangurira imineke, baramubwira bati twebwe ntabwo twemerewe ko bazana ibiryo. Ati se mwambabariye akanzanira uburoso na Colgate, bati byo turabyemera. Ati ariko upfa kuduha iyo mbunda.'

Ngo umugabo yakomeje kubwira abapolisi ko bareka umugore akajya kumuzanira imyenda, nabo barabimwemerera, banasaba umugore ko yaza kumugurira na kambambili n'akabase ko gukarabiramo.

Ati 'Barambwira bati iyo myenda genda uyifate uyihereze polisi yo kuri station, ndababwira nti nta kandi namushyiriramo ko kurya, bati nta kantu twemera. Ni uko iyo myenda nayishyizemo, barambwira ngo ngure na kambambili n'akabase [...] nabishyize kuri station ya Polisi ya Kamembe.'

'Yambwiye ko bamukurikiranyeho imbunda'

Mukamugenza yavuze ko ubwo yabonaga umugabo we, bicaranye bombi mu cyumba, maze abapolisi bamubwira ko umugabo we yemeye ko atunze imbunda.

Ngo muri uwo mwanya, umupolisi yasohotse hanze umwanya akanya gato maze umugabo abwira umugore ko akurikiranyweho imbunda ariko umupolisi agaruka ataramusobanurira neza.

Ati 'Ntiyamaze hanze n'isegonda [Umupolisi]. None ho abivugira aho n'umupolisi ahari, arambwira ati nubwo watanga amadolari ijana [ukayizana]. Baramubwira bati nubwo yaba iri muri Congo utume umugore wawe ajye kuyizanayo. Nawe akambwira ati nubwo baguca amadolari ijana ariko ubwo yari ari kunshira isiri ngo nubwo nabona aho nyigurira ayo madolari.'

'Noneho ndavuga nti reka ngende nzajya gushakisha aho andangiye, bati se aho azajya kuyishakisha ni he, arasubiza ngo aho nzajya kuyireba ni ahantu hitwa kuri Abote. Ndavuga nti noneho reka nzajyeyo, ndamanuka ngira ngo ndebe ko iryo joro ryacya.'

Nyuma y'iminsi ibiri, ngo polisi yabajije umugore kuri telefoni niba yaragiye kuzana iyo mbunda, ngo ababwira ko aho yajyaga kuyireba atarabona umuntu umugezayo.

Ati 'Bongera kumpamagara nkajya mbura icyo mbabwira, barongera baramumpa ku wundi munsi ntibuka kuri telefoni, arambwira ngo wo kagira Imana wambabariye nubwo yaba ari amadolari magana angahe ukayatanga ukareba ko wanzanira iyo mbunda, ati niba unkunda.'

'Ndamubwira ngo ndajya gushakisha. Undi munsi barongera barampamagara, ndababwira nti uwo muntu ari kwa muganga, ndi kubabeshya, nti ntabwo ndamubona ngo azajye kuhanyereka.'

Iperereza ku bapolisi bari bamurinze

Umvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko umugabo akimara gufatwa, umugore we yamenyeshejwe ndetse akanamusura amushyiriye imyenda.

Ku rundi ruhande, Polisi y'Igihugu yatangiye iperereza ku bapolisi bari bamurinze, ibakurikiranyeho uburangare bushobora kuba bwaraganishije no kwiyahura k'uyu mugabo.

Ati 'Ni uburanganre, hagomba kuba harimo uburangare, kubona umuntu ukurikiranyweho icyaha nka kiriya, ntibamucungire hafi ngo barebe neza imyitwarire neza ku buryo yashoboye kwiyahura.'

Mu gihe iperereza ryazagaragaza uburangare bw'abapolisi, CP Kabera yavuze ko
'bazafatirwa ibihano kuko baba batarujuje inshingano zabo uko bikwiye.'

Bivugwa ko uyu mugabo yiyarihuye muri kasho akoresheje imyenda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urujijo-ku-rupfu-rw-umuturage-wiyahuriye-muri-kasho-akurikiranyweho-gutunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)