Nyarugenge: Abaturage barya baciye incuro, bamwenyuye nyuma yo guhabwa ibyo kurya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021, ubwo abatuye mu Murenge wa Mageragere bashyikirizwaga ibiryo bagenewe n'inzego z'ibanze.

Ibiribwa byatanzwe birimo toni 10 za kawunga na toni zikabakaba eshanu z'ibishyimbo byahawe imiryango 806. Hanatanzwe amata ku miryango 943 ifite abana bari munsi y'imyaka itandatu kugira ngo ihangane n'ikibazo cy'imirire mibi.

Abaturage bahawe ibiribwa babwiye IGIHE ko bishimiye kuzirikanwa kuko bahoraga bibaza aho bazakura ibyo kurya muri iki gihe cya Guma mu rugo.

Mukacyubahiro Angelique yagize ati 'Turabyishimiye kandi turashima nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri iyi nkunga duhawe kuko ije twari tuyikeneye pe. Nkanjye nirirwaga ntekereza aho nzakura ibyo kugaburira abana bikanyobera.''

Niyibizi Mordecai yagize ati 'Ndishimye cyane kubera ko mpawe ibiryo kandi nizeye ko bizamfasha cyane muri iki gihe cya Guma mu rugo cyane ko nta n'ahantu nari mfite ho kubikura.'

Umubyeyi witwa Uwambabazi Léonille wakoraga akazi k'ubuyede, we avuga ko yahoraga yibaza aho azakura ibiryo akabiburira igisubizo.

Ati 'Twabyishimiye kuko twari tumaze iminsi tutabona ifunguro ryo kurya ariko ubu njye n'abana turi bwishime duseke cyane.'

Yongeyeho ko nta mafunguro muri iki gihe babonaga bitewe n'iyi gahunda ya guma mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, we yasabye abahawe ibiribwa kubikoresha neza.

Ati 'Ibi biryo bizafasha abaturage bacu muri iki gihe cya guma mu rugo kuko batari bafite aho bakura amafunguro bitewe n'uko abo twahaye ari ba bandi bakoraga imirimo yagizweho ingaruka na COVID-19 baryaga ari uko bakoze.'

Yakomeje avuga ko bamwe mu bahawe ibiryo barimo abakoraga muri salon de coiffure no muri sauna, abafundi n'abayede, abanyonzi n'abamotari n'abandi.

Yongeyeho ko iyi miryango yahawe ibiryo yiyongera ku yindi 1141 yabihawe mu byumweru bibiri bishize.

Mu Mujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo ku ikubitiro abaturage ibihumbi 72 ni bo bari babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze. Kuri iyi nshuro ya kabiri hiyongereyeho indi miryango ibihumbi 60 kuko na yo ibyo yari yarizigamye byayishiranye.

Ibiribwa bigenewe abatishiboye byabanje gushyirwa nu nzego z'ibanze
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, aganira n'itangazamakuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-barya-baciye-incuro-bamwenyuye-nyuma-yo-guhabwa-ibyo-kurya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)