Umukobwa wahaye impyiko fiancé we yavuze uko byagenze| Abaganga bamuciye intege arihambira arabikora – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Uwera Marie Reine yakoze igikorwa cy'imtangarugero ubwo yahaga fiancé we, Muhire Jean Claude, impyiko imwe bikamufasha gukira uburwayi yari afite. Marie Reine yatanze ubuhamya bwe abinyujije ku ISIMBI TV avuga uko yahaye Muhire impyiko mu gihe bitari byoroshye. Mu gutangira, Muhire nawe wari uri muri iki kiganiro yavuze urugendo yaciyemo rw'uburwayi bwe aho yavuze ko ajya gufatwa yabanje kurya ibiryo abona biragarutse ariye ibindi abona biragarutse, agiye kwa muganga bamuha ibinini byo mu nda. Ibinini kwa muganga bamuhaye ntabwo byamworohereje uburwayi bwe dore ko yongeye kuremba ajya kwivuriza ku bitaro bya Muhima nyuma yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK. Muhire ageze CHUK bamubwiye ko impyiko ze zangiritse ku rwego rwa kane bamuhaye ibinini byo kumworohereza aho yavuze ko ku munsi yaryaga ibinini bigera kuri 22. Umukunzi wa Muhire ariwe Marie Reine yakomeje kumuba hafi dore ko kuva ku munsi wa mbere atangira kumva amerewe nabi, Muhire yabibwiye Marie Reine mu ba mbere. Marie Reine yavuze ko yakoze ibishoboka byose yita kuri Muhire igihe cyose yari ari kwa muganga dore ko buri munsi babaga bari kumwe ku bitaro. Igitekerezo cyo gutanga impyiko cyaje muri Marie Reine ubwo Muhire yari ahangayitse yibaza abantu bazamuha impyiko dore ko muganga wamwitagaho yari yaramubwiye ko agomba gushaka ubushobozi bwo kujya kwivuza (30 millions Frw) ndetse agashaka n'umuntu bazajyana uzamuha impyiko. Ubushobozi bujyanye n'amafaranga, Muhire ntiyatinze kuyabona dore ko yifashishije urubuga rwa gofundme ruzwiho gufasha abantu ku isi yose gukusanya inkunga zigamije gufasha. Muhire yavuze ko ubusabe bwe bwagejejwe kuri uru rubuga ku ya 24 Gicurasi maze ku ya 28 Gicurasi umubare w'amafaranga yasabwaga ko ajye kwivuza yari yayabonye. Ubwo ihurizo yari asigaranye ni ukubona umuntu uzemera kumuha impyiko nkuko yari yabisabwe na muganga wamwitagaho. Marie Reine yavuze ko yemereye guha impyiko Muhire asa nk'uwikinira nyuma akajya akomeza kubitekerezaho ndetse akanasenga cyane abyereka Imana aho yavuze ko yakoze Noveni y'iminsi 9 yo gusengera icyifuzo cye cyo guha impyiko Muhire. Marie Reine yarasenze imbaraga zo guha impyiko Muhire aziyumvamo ndetse iki gikorwa akiragiza Imana. Icyagombaga gukurikiraho nta kindi ni uko hagombaga gukorwa ibizamini hakarebwa niba Marie Reine ahuje ubwoko bw'amaraso (groupe sanguin) na Muhire ndetse bakanasuzuma impyiko ze n'ibindi bizamini bitandukanye. Marie Reine yavuze ko bamukoreye ibizamini biri hagati ya 18 na 22 ku bw'amahirwe bagasanga ahuje ubwoko bw'amaraso na Muhire ndetse nta n'indi ndwara arwaye yatuma adaha impyiko Muhire. Marie Reine yavuze ko ku munsi yagiye gufatiraho ibizamini yahuriye n'ababyeyi be ku bitaro aho Mama we nawe yari yaje kwivuza akababwira ko nawe aje gufata ibisubizo by' ibizamini bye maze agahera aho anababwira ko agiye guha impyiko Muhire bakundanaga. Papa wa Marie Reine yabyumvise vuba kuko yari azi ko ari nko gutanga amaraso ntiyirirwa abitindaho. Marie Reine abikojeje Mama we, Mama we yagize impungenge z'uko umukobwa we ashobora kutazabyara gusa Marie Reine amubwira ko ari ibintu yiteguye guhera kera agaragaza ko atari ibintu bimutunguye. Marie Reine yavuze ko abaganga batandukanye bamuciye intege ahanini bashaka kureba niba atsimbaraye ku cyemezo afite gusa akomeza kubabera ibamba abereka ko ahagaze ku cyemezo cye.

Muhire Jean Claude ari kumwe n'umukunzi we akaba na fiancée we (Uwera Marie Reine)

Muhire Jean Claude na Marie Reine bagiye kwivuriza mu gihugu cya Misiri (Egypt) by'umwihariko mu mujyi wa Cairo gusa baje kugorwq n'ibintu bimwe na bimwe dore ko ibizamini bari barafatiye i Kigali byateshejwe agaciro bagafata ibindi i Cairo ibizamini bavuze ko bafashe mu gihe cy'ukwezi. Ukwezi gushize, icyari gikurikiyeho nuko Marie Reine na Muhire babagwa maze abaganga bagakura impyiko imwe mu mubiri wa Marie Reine bakayiha Muhire. Umunsi nyirizina warageze ibi biraba. Muhire yavuze ko ku munsi yabazweho haje abaganga 12 akaba aribo bamufashije muri iki gikorwa cyamaze amasaha 8 (guhera saa yine kugeza saa kumi n'ebyiri) na Marie Reine nawe yamaze amasaha 8 abagwa. Nyuma yo kubagwa, Muhire yamaze andi masaha 10 arimo kuzanzamuka mu gihe Marie Reine yamaze amasaha 4. Nyuma yo kubagwa, Muhire yaje kugira ikindi kibazo mu mubiri we cyatumye yongera kubagwa ndetse binatuma iminsi ya Visa bari barahawe irangira biba ngombwa ko basaba ko amatariki y'indege yari kubatahana basaba ko ahindurwa. Ibi byatumye bacibwa amande gusa Imana yarahabaye barataha bagera i Kigali amahoro. Muhire yavuze ko nubwo afite impyiko imwe ikora ari nayo yahawe na Marie Reine, umukunzi we, kuri ubu arimo gufata indi miti azafata ndetse ubuzima bwe bwose kuko yahawe impyiko n'umuntu utari uwo mu muryango we. Muhire akaba avuga ko imiti igura amafaranga asaga ibihumbi 500 ndetse akaba anasaba ubufasha ku waba yifuza kumufasha dore ko kuri ubu atariko no gukora kuko Muganga yamubwiye ko azongera gukora nyuma y'amezi atatu. Mu gusoza ikiganiro, Marie Reine wahaye umukunzi we, Muhire, impyiko yasabye abakobwa n'abahungu ko mu gihe bagiye mu rukundo bagomba kumenya neza igisobanuro cy'urukundo bagiyemo bakirinda gukunda umuntu kuko afite iki cyangwa se kumwangira ko adafite iki n'iki ahubwo bagakunda umuntu uko ari. Muhire yavuze ko kuba afite impyiko y'umukunzi we, Marie Reine, mu mubiri we ari ikintu kirenze imyemerere ya muntu kirenze ubukirisitu mbese kiri ku rundi rwego, yashimiye cyane Marie Reine wamuhaye impyiko avuga ati Imana imuhe umugisha.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umukobwa-wahaye-impyiko-fiance-we-yavuze-uko-byagenze-abaganga-bamuciye-intege-arihambira-arabikora/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)