Gentil Misigaro yasohoye indirimbo y'ihumure... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO 'TURNING EVERYTHING AROUND' YA GENTIL MISIGARO

Iyi ndirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yafatiwe mu mujyi wa Kigali mu Rwanda mu gitaramo Gentil Misigaro yahuriyemo na Adrien Misigaro cyabereye kuri Youtube mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'imyaka 5 ayanditse nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com. Yavuze ko yayanditse agendeye ku buhamya bw'umubyeyi we Imana yakijije indwara y'ikibyimba yari amaranye igihe.

Yagize ati "Iyi ndirimbo maze imyaka nk'itanu nyanditse. Yabaye inspired n'ibintu Imana yari imaze gukora muri iyo minsi ubwo yakizaga Mama indwara yari arwaye, yari afite ikibyimba munda bagombaga no kumubaga, afata ibihe by'amasengesho yizera ko Imana izamukiza maze ku bw'Ibitangaza by'Imana, Imana iramukiza, kwa muganga bagiye gusuzuma ya ndwara barayibura".


Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi rw'Icyongereza

Gentil Misigaro yavuze ko Imana ibasha guhindura ibintu byose mo ibyiza ku bw'ubwuko bwayo. Ati "Ubusobanuro bwayo muri make ni uko Imana ihindura byose byiza ku bwacu. Muri ibi bihe bitoroheye abantu benshi, ndashaka kubasubizamo intege mbibutsa ko Imana yacu idasinziriye. Tuyizere gusa kandi tuyihange amaso".

Gentil Misigaro wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi', n'izindi nyinshi, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2021 ahishiye abakunzi be ibintu byinshi birimo na Album nshya y'amashusho. Ati "Ibyo mbikiye abakunzi banjye ni byinshi harimo na Album y'amashusho nafatiye Ikigali igiye kujya hanze kumpera z'ukukwezi. 

Yanavuze ku bijyanye no kuririmbana n'umugore we Rhoda Misigaro, avuga ko hari benshi bamaze igihe babasaba gukorana indirimbo cyangwa bakagira indirimbo baririmbana nk'umugabo n'umugore. Asubiza ubusabe bw'aba bakunzi babo, yagize ati "Njye na Rhoda, ku bagize igihe badusaba ko twakora Collabo, twababwira ko twabyakiriye neza kandi nko muri 2022 wabona tubatunguye rwose bitegure".


Gentil Misigaro na Rhoda Misigaro barateganya gukorana indirimbo

REBA HANO INDIRIMBO 'TURNING EVERYTHING AROUND' YA GENTIL MISIGARO




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102909/gentil-misigaro-yasohoye-indirimbo-yihumure-ir-mu-cyongereza-anatangaza-igihe-azatangira-k-102909.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)