Maj Matovu, uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora umugi wa Jinja muri Uganda (Jinja Resident City Commissioner), yateye ubwoba abavuga ko bazakora imyigaragambyo. Yaberuriye ababwira ko uwo ariwe wese uzajya mu myigaragambo agomba kuzaba yikoreye imva ye.
'sinkeneye kumva cyangwa kubona abahungabanya umutekano muri Jinja. Ibyo bizafatwa nko kugambanira igihugu. Niyo mpamvu uwo ari we wese uzabyishoramo adakwiye kwibagirwa kuza yikoreye imva ku mutwe.' Maj Matovu David yabivugiye mu cyuma cy'inama mu mugi wa Jinja. Aya magambo ateye ubwoba yasubizaga ibiherutse gutangazwa na minisitiri Judith Nabakooba, ushinzwe amakuru n'umutekano w'igihugu muri Uganda.
Amakuru aturuka ku kinyamakuru gikorera muri Uganda 'Daily Monitor,' avuga ko abaturage benshi bababajwe n'ibyavuzwe n'uwo muyobozi mushya uherutse gushyirwaho mu cyumweru gishize asimbuye awari uriho. Umwe mu bayobora agace ka Busoga aho mu mugi wa Jinja bwana Bizitu Moses yavuze ko amagambo ya Maj Matovu ababaje cyane avuga ko nawe akwiye kwikorera imva nkuko yabibwiye abaturage.
Ati 'siwe wambere uvuze ngo abantu bikorere imva ku mitwe yabo, nawe ubwe yakwiye kwikorera iye ku mutwe. Niba atumva neza inshingano ze nk'umuyobozi akwiye gusubizwa mu mahugurwa agahabwa andi masomo aho kubwira abaturage kwikorera imva.' Amagambo ya Bizitu Moses.
Inama maj Matovu yavugiyeno aya magambo yari yahuje abanyapolitiki, abacuruzi, abashinzwe umuco, abanyamadini n'abandi batandukanye. Ni mugihe umukandida wari uhatanye na Perezida Museveni ariwe Robert Kyagulanyi Ssentamu atemeye ibyavuye mu matora akamara iminsi afungiwe mu rugo iwe.
Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix