Ibisiga byo mu bwoko bw'ibikona bikomeje kuba ikibazo gikomeye cyane muri hoteri zimwe zo mu majyaruguru y'igihugu cya Kenya ndetse izi hoteri zikaba zasabwe gushaka abakozi bo kwirirwa birukana ibi bisiga ku bw'umutekano w'abakiriya.
Umugabo w'imyaka 52 witwa Samuel Ndunda, wasazwe Kuri hoteri ya Serena Beach Hotel yari afite igikoresho cya gakondo kizwi ku izina ry'itapita arimo kugenda arasa mu biti ngo yirukane ibisiga nk'uko bivugwa na 'The Standard' dukesha iyi nkuru. Samuel ni umwe mu bakozi bandi batatu bahawe akazi ko kujya birukana ibi bisiga bise 'ibikona byo mu Buhinde' kuri Hoteri.
Samuel yagize ati:' biteje akajagari, bitwara Ibiryo ku masahane y'abakiriya barimo kurya ndetse bigenda bikwiza umwanda ahantu hose iyo biguruka'
Umuyobozi wa Serena Beach Hotel Herman Mwasaghua yavuze ko, bategetwe guhindura uburyo abakozi bakora kuburyo abakiriya batabangamirwa. Yagize ati:'umubare wabyo wagiye wiyongera. Bikura ibiryo ku masahane y'abakiriya ndetse bizwiho kurya amagi y'izindi nyoni bigatuma zicika burundu'
Amakuru atugeraho avuga ko, mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2018/3019 umugi wa Mombasa washyizeho amashiringi ibihumbi 30 byo guhangana n'ikibazo cy'ibi bisiga, ariko ubu ngo ubuyobozi bwirinze kugira icyo bubivugaho mu gihe banyamahoteri ndetse n'abo mubigo by'ubushakashatsi bavuga ko ibi bisiga byangiza.
Ubuyobozi bwo muri service y'itumanaho buvuga ko, bwagerageje gukuraho cyangwa kugabanya ibi bisiga ariko ngo bikaba bikomeza kwiyongera.
Bivugwa ko ibi bisiga byaba byarazanywe n'amato aturutse mu bindi bihugu by'uburasirazuba no mubuhinde akabisiga mombasa. Ngo abantu bagiye bagerageza kubyica babiha Ibiryo birimo uburozi ariko byanze gushira.
Abashakashatsi bo muri Mombasa bavuze ko ibi bikona ngo byageze muri Mombasa mu 1947 bikagenda byiyongera uko imyaka igenda ishira. Ngo umuntu ntiyabasha kugenda metero 100 atarahura n'igikona munzira kiguruka.
Mwasaghua yavuze ko Hoteri yabo yari ikikijwe n'ibiti byiza by'imikindo ndetse n'ibindi bimera bibamo utunyoni duto, ariko ubu ngo ntatukiharangwa kuko ibi bisiga byagiye birya amagi yatwo bikatwirukana mu biti byose.
Joseph Ndunda, umuyobozi wa Mombasa Beach Hotel nawe yavuze ko, abakozi bo mu busitani bafite akazi ko kwirukana ibi bisiga mu gihe abakiriya barimo kurya. Yagize ati: bimeze nk'inzozi mbi kandi Bigira urusaku rwinshi cyane. Byakomeje kuba ikibazo gikomeye kuva kera ariko iki nicyo gisubizo kiri hafi tubona'.
Ibi bisiga byabangamiye ibikorwa byinshi birimo n'ibyubukerarugendo kuko akenshi abakerarugendo bakunda gucumbika ku mahoteri ari ahantu hari ibyiza nyaburanga ndetse bakaba bakunda gufata amafunguro yabo biyicariye hanze. Byabangamiye kandi ibirori birimo n'ubukwe kuko ngo abenshi bakunda kubukorera mu busitani, gusa ngo ibisiga ntibiborohera biterwe n'uko biza guteza umutekano mucye mu birori bishaka ibyo kurya.
Source : https://impanuro.rw/2021/02/11/amahoteri-yahatiwe-gushaka-abakozi-bo-kwirirwa-birukana-ibisiga/