Mugabe Aristide kapiteni wa Patriots BBC ndetse akaba yari kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Basketball, avuga ko ibihe nk'ibi biba bitoroshye ku mukinnyi wari usanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu kwisanga atahamgawe, gusa ngo arakomeza akore cyane yizeye ko mu minsi iri imbere azongera akagirirwa icyizere.
U Rwanda rurimo kwitegura kwerekeza muri Tunisia mu ijonjora ryo gushaka itike y'imikino ya Afrobasket izabera myu Rwanda muri Kanama 2021.
Mu bakinnyi 15 bagomba guhagarukana n'umutoza ntibarimo Mugabe Aristide kuko atigeze ahamagarwa, ndetse akaba amaze igihe kinini adahamagarwa mu ikipe y'igihugu.
Kudahamagarwa k'uyu musore ni kimwe mu bikomeje gutera urujijo abakunzi ba Basketball bibaza impamvu adahamagarwa kandi ikipe ye itwara ibikombe ari we igenderaho.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Mugabe Aristide utifuza kuvuga byinshi kuri iyi ngingo, avuga ko ibi nk'ibi biba bigoye ndetse bitamushimisha kudahamagarwa ariko ngo ntabwo agomba gucika intege agomba gukora cyane akareba ko umutoza yazongera kumugirira icyizere.
Ati' Navuga ko atari ibintu byanshimishije ariko nanone nubaha amahitamo y'umutoza. Navuga ko ntacika intege nkomeza gukora kuko isaha n'isaha nakongera nkahamagarwa, ikindi icyangombwa ni uko uwahamagawe wese atanga uruhare rwe, mu gihe ntahamagawe nkomeza gushyigikira bagenzi banjye ndumva ari byo by'ingenzi.'
Avuga ko urwibutso afite ku ikipe y'igihugu mu irushanwa aheruka kuyikinira ari ukuntu bitwaye neza mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi batsinda Mali na Uganda.
Ati' Navuga ko ubwo mperukamo twagize irushanwa ryiza, turi gushaka itike y'igikombe cy'Isi,twatsinze umukino wa Mali na Uganda.'
Byakunze kuvugwa ko impamvu uyu mukinnyi atagihamgarwa ari ikibazo yagiranye n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA', aho yavuganiraga bagenzi be nka kapiteni kubera uduhimbazamusyi batahawe, ubuyobozi bw'iri shyirahamwe bukabifata nabi.
Muri 2019, perezida wa FERWABA, Mugwiza Deisre yavuze ko atari byo kuko kuvuganira abakinnyi ari inshingano ze nka kapiteni, kuba adahamagarwa ari amahitamo y'umutoza.
Yagize ati' Mbamare impungenge , nta kibazo kindi gihari. Nta na kimwe gihari ni amahitamo y'umutoza. Kapiteni kuba yavuganira abakinnyi, biri mu nshingano ze. Nta kibazo cyabamo mu gihe akora inshingano ze⦠naho ibyo abantu bavugaâ¦, uku niko kuri kwa Federasiyo kandi ntabwo twabuza abantu kuvuga."
Mugabe Aristide aheruka mu ikipe y'igihigu muri 2018 muri Nyakanga ubwo hashakwaga itike y'igikombe cy'Isi cya 2019.