Yabivuze mu kiganiro yabarijwemo ku byatangajwe n'uwitwa Noella Izere kuri Twitter, wavuze ko yifuza ko Sugira yazamutera inda ubwo yamaraga kwinjiza Amavubi muri 1/4 cya CHAN2020.
Sugira abajijwe niba yakwemera ubusabe bw'uriya mukobwa, yavuze ko atabivuga byinshi ku bintu bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati 'Mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane ngo ugire icyo ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.'
Gusa bamusobanuriye ko biriya byanditswe n'uriya mukobwa usanzwe ari n'umuhanzikazi we ubwe, undi ahita asa nk'uhindura imvuga.
Yagize ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye, ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso ndakeka ko na we atarambona. Simbizi niba tuzabonana.'
Gusa Izere Noella yageze aho atangaza ko biriya yabyandikishijwe n'imbamutima z'ibitangaza Sugira yari amaze gukorera Igihugu yinjiza Amavubi muri 1/4 cya CHAN2020.
Si ubwa mbere Sugira yari akoze ibitangaza nka biriya dore ko akunze gutsinda ibitego bihesha ishema Igihugu nka biriya biba bikenewe byo gukora ikinyuranyo.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Sugira-yagize-icyo-avuga-ku-mukobwa-wamusabye-kumutera-inda