Jean Luc Imfurayacu, umwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda wari wanajyanye n'itsinda ryaherekeje Amavubi, muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, yabaye nk'ushaka kugaruka ku bitaragenze neza byanakunze kugarukwaho ariko ibyo yari yateguye kuvuga ntiyabirangiza.
Kutabirangiza si ukubera ikiniga cyamufashe cyangwa ngo asarare mu ijambo hagati, ahubwo ni uko uwari uyoboye ibiganiro yategetse uwari ufatiye Microphone umunyamakuru, ko ayiha abandi.
Bamwe mu bakora umwuga w'Itangazamakuru, bahise bagaragaza ko iki gikorwa kidakwiye kuba gikorerwa Umuntu ukora mu rwego rusanzwe rufatwa nk'ubutegetsi bwa kane.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, yahise yandika kuri Twitter agira ati 'Umuyobozi ureba kure ntiyakwima umuntu microphone yo muri salle kandi azi ko uwo muntu ahorana microphone ivuga isi yose ikayumva (on-air microphone).'
Fuadi Uwihanganye usanzwe akorana na Jean Luc Imfurayacu, na we yagize ati 'Sorry brother (ihangane muvandimwe) micro idafite ikirango ntikanganye. Batwaye micro yabo ariko ijambo urarihorana.'
Umunyamakuru ufite igitangazamakuru gikorera kuri Youtube, witwa Yago, na we wakoresheje Twitter agaragaza ariya mashusho uriya mugenzi we yamburwa ijambo, yavuze ko biriya bidakwiye.
Yagize ati 'Ariko Amavubi ni ayande ? ni ay'Abanyarwanda ndakeka, si ay'umuntu ku giti cye Niko mbitekreza, guhishira amakosa bihabwa amanota angahe ngo Natwe tubyige turebe ko twaminuza !? aka ni agasuzuguro kavanze n'akumiro.'
Sam Karenzi na we ukora ibiganiro bya Siporo kuri kimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda, we yagaye abanyamakuru babonye mugenzi wabo yimwa ijambo ntibagire icyo bakora.
Yagize ati 'Mbona natwe dufite ikibazo rwose turisuzuguza ! Umugabo yambura undi ijambo hanyuma ikiganiro kigakomeza mukamanika amaboko musaba ijambo ? Igihe kirageze ngo twiheshe agaciro.'
Umunyamakuru Murungi Sabin we wakoresheje Instagram, yagize ati 'Ibyo Imfurayacu yakorewe ntabwo byanejeje na mba Biranababaje cyanee cyaneee pe !! Ni kuki banze ko avuga amakosa yakorewe abanyamakuru muri Cameroun ?? Kuki bifata bagacecekesha umuntu kandi afite ukuri ? Pole sana ndugu yangu.'
Uncle Autin usanzwe afite abakunda ibiganiro bye benshi mu Rwanda, na we yagize ati 'Niba His Excellency [ashaka kuvuga Perezida Kagame Paul] yarahaye umuturage ijambo wowe urinde uryaka umunyarwanda noneho muri press conference ? Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ibyo mwakoze ntibyari bikwiye.'
Ni benshi bagaragaje ko batishimiye iki gikorwa gusa nta rwego na rumwe yaba urureberera Abanyamakuru cyangwa izivugwa muri iki kibazo, rwari rwagira icyo ruvuga kuri ibi bitekerezo bikomeje gutangwa kuri kiriya gikorwa cyakorewe Umunyamakuru.
UKWEZI.RW