Rubavu: Umugabo yiyahuye kubera ideni ry'inyama - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa kumi mu mudugudu wa Ruhangiro, Akagari ka Kabirizi umurenge wa Rugerero. Uyu mugabo ngo yatumye umugore we ku isoko, undi agarutse asanga yimanitse mu mugozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru.

Ati 'Biravugwa ko byatewe n'ideni ry'inyama zifite agaciro k'ibihumbi 80 yari yarafatiye mukuru we muri Boucherie nuko aramuhinduka yanga kumuha ayo mafaranga ngo yishyure. Bakomeje kumwishyuza ahitamo kwiyahura.'

Yakomeje asaba abaturage kujya bageza ku buyobozi ibibazo bafite kuko nk'ibihumbi 80 bitari kubura aho kugira ngo igihugu kibure umuntu.

Abaturage bavuga ko mukuru we yari yaramwimye amafaranga kuko na we hari andi yari amurimo. Nyakwigendera asize abana batatu n'umugore.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-yiyahuye-kubera-ideni-ry-inyama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)