Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda yamaze gusinyira ikipe nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutandukana n'ikipe ya FC Pyunik yo mu cyiciro cya mbere muri Armenia, myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda yasinyiye ikipe ya Urartu FC nayo yo muri iki gihugu.

Ku wa Mbere w'icyumweru hishize nibwo FC Pyunik yatangaje ko yatandukanye n'uyu myugariro nyuma y'umwaka n'igice ayikinira.

Uyu musore byari byitezwe ko ashobora kwerekeza mu gihuu cy'u Budage mu cyiciro cya kabiri ariko byarangiye agumye mu gihugu cya Armenia.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare yakoze ikizami cy'ubuzima mbere yo gusinyira ikipe ya Urartu FC nayo ikina mu cyiciro cya mbere muri Armenia.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare, akaba yarashyize umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe mu gihe cy'umwaka n'igice.

Aganira na ISIMBI yavuze ko n'ubwo yasinyiye iyi kipe ariko muri Kamena 2021 ashobora gutandukana nayo.

Ati"nibyo uyu munsi nasinye(ku wa Gatatu). Ntegereje ko ikipe ibitangaza niyo mpamvu ntacyo nigeze mvuga ku mbuga nkoranyambaga zanjye. Ni umwaka n'igice ariko muri Kamena dushobora gutandukana bakabishyura."

Biteganyijwe ko umukino we wa mbere ari uwo ku Cyumweru tariki ya 21 ikipe ye yasuye Ararat ya mbere ku rutonde rw'agateganyo.

Urartu FC ubu iri ku mwanya wa 6 n'amanota 15, ni mu gihe Ararat ya mbere ifite 18 ariko Urartu FC ifite umukino w'ikirarane.

@nirisarike1 has joined @UrartuFC of first division in Armenia. pic.twitter.com/jn6xBbEttW

â€" Canisius Kagabo (@KagaboCanisius) February 12, 2021

Nirisarike yatandukanye na FC Pyunik yerekeza muri Urartu FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/myugariro-mpuzamahanga-w-umunyarwanda-yamaze-gusinyira-ikipe-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)