Rubavu: Umumotari yafatiwe mu cyuho agerageza guha abapolisi ruswa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Twagirimana yafashwe atwaye moto ifite ibirango RE 318X itwara abagenzi ariko we akaba yari ayitwaye adafite icyangombwa kimwemerera gutwara abagenzi (Authorisation de transport) ndetse yanayitwaraga mu masaha atemewe gukoramo ingendo kuko amabwiriza avuga ko mu gihugu hose guhera saa moya z'umugoroba buri muntu agomba kuba ari mu rugo .

CIP Karekezi yagize ati 'Twagirimana yamaze gufatwa n'abapolisi atangira kugerageza kubaha ruswa ariko bahita bamufatira mu cyuho, abonye ko afashwe yatangiye kugerageza kubarwanya ngo yiruke ahunge ariko biba iby'ubusa baramufata.'

CIP Karekezi yakanguriye abantu kwirinda ruswa ariko cyane cyane igihe bafatiwe mu makosa kuko ruswa ari icyaha gihanwa n'amategeko ndetse ikamunga ubukungu bw'Igihugu. Yabasabye kutishyira mu bibazo bitari ngombwa.

Ati 'Abantu bakwiye kumenya ko iyo utanze ruswa cyangwa kuyakira uba ukoze icyaha cyakugiraho ingaruka igihe cyose ubihamijwe n'urukiko. Ni icyaha gihanwa n'amategeko hakabamo igifungo ndetse no gucibwa amande.'

Hashize ameze ane muri uyu Murenge wa Nyamyumba abapolisi bafashe undi mumotari wagerageje kubaha ruswa y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10. Icyo gihe bari bamufashe atwaye moto kandi adafite uruhushya rubimwemerera.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bitangaje kuba hari abantu batinyuka guha ruswa abapolisi bakirengagiza ko aribo bafite uruhare rukomeye mu kuyirwanya ari nayo mpamvu abagerageje kuyibaha bahita babafata bagashyikirizwa ubutabera.

Ati 'Usibye n'abapolisi, buri muturarwanda agomba kumenya ko ruswa ari icyaha bityo bakagira uruhare mu kuyirwanya batangira amakuru ku gihe aho bayibonye, ruswa imunga ubukungu bw'Igihugu.'

Twagirimana amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.



Source : https://www.imirasire.rw/?Rubavu-Umumotari-yafatiwe-mu-cyuho-agerageza-guha-abapolisi-ruswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)