Huye : 26 bafashwe banywera inzoga mu tubari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu 26 bari mu tubari tune tunyuranye two muri kariya Karere ka Huye, bafashwe mu mukwabu wo kugenzura iyubahirizwa ry'ariya mabwiriza wakozwe ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'inzego z'umutekano nka Polisi.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko bariya bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu, byagezweho kubera amakuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati 'Turashimira abaturage baduha amakuru kandi dusaba n'ahandi hakorwa ibikorwa nk'ibi binyuranyije n'amabwiriza ko bakomeza kuduha amakuru.'

Avuga ko ubuyobozi butazihanganira abarenga kuri aya mabwiriza kuko bishobora kubashyira mu kaga cyangwa bikagashyiramo bagenzi babo.

Ati 'Abantu bakwiye kumva ko COVID-19 ntaho yagiye. Ibyo bakora binyuranije n'amabwiriza bishobora gushyira ubuzima bwabo n'imiryango yabo mu kaga.'

Avuga ko aba bafashw bacibwa amande ndetse na turiya tubari bafatiwemo dufungwe. Ati 'Kandi buri wese arekurwe ari uko yipimishije COVID-19 yiyishyuriye.'

Photo : Igihe

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-26-bafashwe-banywera-inzoga-mu-tubari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)