FERWAFA na QA ntibahuza ku biciro bya Stade Amahoro ku mukino wa APR FC na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu FERWAFA nubwo yifuza ko umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports wazabera muri Stade Amahoro, ntibiremezwa kuko iyi Stade ntibarayibona.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA yakanzwe n'igiciro bashyiriweho na QA Venue Solutions ifite mu nshingano iyi Stade basanga batayabona.

Bivugwa QA yabwiye FERWAFA ko niba ishaka ko Stade Amahoro yakira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro tariki ya 23 Gicurasi 2026 igomba kwishyura miliyoni 60 Frw.

Ni amafaranga FERWAFA ivuga ko ari menshi cyane batumva impamvu babahenda cyane.

Nta minsi ishize Rayon Sports yakiririyemo APR FC bayica miliyoni 20 Frw, FERWAFA ikaba yibaza impamvu igiciro bagikubye 3 mu gihe amakipe agiye gukiniramo n'ubundi ari ya yandi.

Ibiganiro biracyakomeje hagati y'impande zombi, bivugwa ko FERWAFA yakabije itarenza miliyoni 40 Frw, byanze bashobora kuwutwara kuri kuri Kigali Pelé Stadium.

Hakunze kuvugwa kugorana kwa QA mu gihe amakipe ashaka gukinira muri Stade Amahoro aho ihanika ibiciro ndetse Abadepite baheruka gusaba Minisiteri ya Siporo ko hakwiye gushakwa uburyo ibi bikorwa remezo birimo Stade Amahoro byabyazwa umusaruro kandi bikajya ku biciro byoroheye buri wese.

Umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro ushobora kutabera kuri Stade Amahoro



Source : http://isimbi.rw/ferwafa-na-qa-ntibahuza-ku-biciro-bya-stade-amahoro-ku-mukino-wa-apr-fc-na.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)