Ti'Amo Lounge ikomeje kunyura abakunzi b'icyo kurya, nyuma yo kuzana ifunguro riri kuvugisha abatari bake i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Mu mujyi wa Kigali abantu benshi bahora bashaka ahantu heza ho kuruhukira no gusangira n'inshuti cyangwa umuryango igisubizo ntakindi ni Ti'Amo Lounge ikomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera amafunguro aryoshye, serivisi nziza ndetse n'ikirere cyiza gituma uyigannye yumva aruhutse byimazeyo.

Niba uri umwe mu bakunda amafunguro ateguwe ku buryo bwa kinyamwuga kandi akanyura uburyohe, Ti'Amo Lounge yakuzaniye 'Chicken with Rice' idasanzwe. Ni inkoko zitetse neza, zifite uburyohe bwihariye kandi zigashyirwa hejuru y'umuceri uteguwe mu buryo buhumura kandi buryoshye bisanzwe. Iyo uyiteye akajisho gusa, uhita wumva ubushake bwo kuyisogongera.

Iri funguro ryateguwe ku buryo rihaza kandi rikanyura buri wese urikunda, yaba ushaka gusangira n'inshuti, gukora rendez-vous cyangwa kwiyitaho nyuma y'umunsi w'akazi. Ku mafaranga ibihumbi mirongo itatu by'by'amafaranga y'u Rwanda (30,000 frw), ubona ifunguro ridasanzwe rizaguhaza kandi rikagusigira ibyishimo bidasanzwe.

Nk'aho ibyo bidahagije, Ti'Amo Lounge yanazanye inkoko yuzuye ikaranze neza mu buryo bwa kinyamwuga, iba ifite uburyohe bw'umwimerere kandi igura ibihumbi makumyabiri by'amafaranga y'u Rwanda (25,000 frw) gusa. Ni amahirwe meza ku bakunda gufungura indyo y'inkoko ziryoshye kandi ziteguwe mu buryo bugezweho.

Ti'Amo Lounge iherereye i Remera, iruhande rwa Oryx Station, ahorohera buri wese kuhagera. Ushobora kuhagana ugasangira n'inshuti cyangwa ugahamagara mbere kugira ngo ugene ameza ukeneye cyangwa utumize ifunguro ryawe kuri nimero +250 788 302 456.

Niba ushaka ahantu hahuriza hamwe uburyohe, umuziki mwiza n'ikirere cyiza cyo kuruhukiramo, Ti'Amo Lounge ni ho hantu ukwiriye kugana uyu munsi.

Ti'Amo Lounge ikomeje kunyura abakunzi b'icyo kurya, nyuma yo kuzana ifunguro riri kuvugisha abatari bake i Kigali
Iri funguro ritegurwa ku buryo rihaza kandi rikanyura buri wese



Source : https://kasukumedia.com/tiamo-lounge-ikomeje-kunyura-abakunzi-bicyo-kurya-nyuma-yo-kuzana-ifunguro-riri-kuvugisha-abatari-bake-i-kigali/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)