Dr. Hanna Shulee, umuyobozi w'intara ya lenani paratina mu Rwanda avuga ko Ubufatanye bwabo n'u Rwanda ari ubwa kera, kandi ko bushingiye mu guhererekanya abantu n'imico y'uko babayeho, bityo rero n'umukino w'igisoro ugomba kugera iwabo.
Ibi yabigarutseho ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'ingoro ndangamurage wizihijwe kuwa 20 Gicurasi 2026 mu gihe uyu munsi ku rwego rw'Isi wizihizwa kuwa 18 Gicurasi buri mwaka.
Dr. Hanna Shulee yavuze ko bafasha mu mushanga w'igisoro, kubera ko batekereza ko ari umushinga mwiza, gutangiza umuco w'umurage nk'umukino w'igisoro mu banyeshuri bo mu Rwanda, rero ubufatanye bwacu n'u Rwanda ni bwiza. Ikindi ndizera ko gutangiza uyu mukino w'igisoro, ari ikintu k'ingenzi ku muco nyarwanda ndeste no mu bufatanye bwacu nk'intara ya Lenani paratena.
Ubufatanye bw'u Rwanda na Lenani paratina burengeje imyaka 40, bukaba bushingiye mu guhererekanya abantu n' imico y'uko babayeho, kandi igisoro kikaba ari igice cy'umuco w'u Rwanda, ari nayo mpamvu u Rwanda rugomba gusangiza uyu mukino ab'i Lenani paratena, kugira ngo nabo babashe kwiga kimwe mubigize umuco nyarwanda, bityo bazabashe gukinana n'abo mu Rwanda uwo mukino w'igisoro
Source : https://flash.rw/2026/05/20/igisoro-cyahawe-agaciro-nkumurage-uhuza-u-rwanda-na-lenani-paratina/