APR FC ntabwo yishimiye kwegukana Shampiyona, ubundi kuki itagihawe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uraranganyije amaso, uvuze ko APR FC itishimiye igikombe cya shampiyona yatwaye, ntabwo waba ubeshye kuko nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza.

Ubwo ejo APR FC yari yakiriye Rutsiro ikanayitsinda 3-0 mu mukino w'Umunsi wa 32 wa Shampiyona ya 2025-26, benshi bari biteze ko APR FC ihita ihabwa iki gikombe ariko baraheba.

Ni mu gihe Al Hilal SC yo yabaye iya mbere igikombe yamaze kugishyikirizwa umunsi yagitwariyeho.

Muri iyi Shampiyona yakinwe mu buryo budasanzwe kubera ko harimo amakipe y'abashyitsi, Al Hilal SC na Al Merrikh SC mu gihe imwe mu makipe yo hanze ibaye iya mbere hagomba gutangwa ibikombe bibiri, ikindi kigahabwa iyo mu Rwanda yaje hafi, iyo ikaba APR FC.

APR FC byari byitezwe ko iza guhabwa iki gikombe ntabwo byabaye bitungura abantu benshi bamwe bagenda babivuga uko bashaka, ngo APR FC yanze ko bakiyiha, abandi ngo yifuje ko yagihabwa shampiyona irangiye.

ISIMBI yamenye ko impamvu igikombe kitatanzwe ari uko Rwanda Premier League yagikoresheje ariko kikaba kitaraza ndetse na APR FC yabimenyeshejwe ndetse nayo yemera kuzagihabwa nyuma.

Rwanda Premier League ikaba yarakoresheje igikombe ndetse ikaba ishaka ko buri mwaka hazajya hatangwa igikombe kimwe, gisa nta kongera guhindura (ibyo guhindugura buri mwaka byararangiye), akaba ari cyo bategereje ko kigera mu Rwanda bakagiha APR FC.

Ikindi cyateye urujijo ni uburyo APR FC itigeze igaragaza ko yishimiye iki gikombe, bisa n'ibishimangira ko ubu umutima iwushyize ku Gikombe cy'Amahoro.

Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga zayo nta na hamwe yigeze ivuga ko yatwaye igikombe cya Shampiyona. Hariho 'Post' imwe kuri Instagram nayo ya Rwanda Premier yabahaye 'collaboration', n'aho yo yaba Instagram cyangwa Twitter nta post yabo n'imwe bakoze. Amakuru avuga ko idakozwa ibyo guhabwa igikombe cyitwa BK Pro National League aho kuba BK Pro League.

APR FC ntabwo yishimiye igikombe



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ntabwo-yishimiye-kwegukana-shampiyona-ubundi-kuki-itagihawe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)