Nsengiyumva Jean Paul wahagaritswe na FERWAFA umwaka wose kubera gukubita mu bugabo umukinnyi wa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux yasabye imbabazi.
Hari mu mukino w'umunsi wa 29 wa Shampiyona wabaye tariki ya 3 Gicurasi 2026 wabereye kuri Stade Kamena aho Mukura VS yari yakiriye Rutsiro.
Uyu musifuzi yasifuye penaliti ya Rutsiro maze Serieux ajya kumubaza ikosa ribaye asifuye undi ahita amukubita umugeri mu bugabo.
Nyuma yo kubisuzumana ubushishozi, FERWAFA yahagaritse uyu musifuzi igihe kingana n'amezi 12 atagaragara mu bikorwa bya ruhago.
Nsengiyumva Jean Paul akaba yamaze kwandika ibaruwa isaba imbabazi.
Ati "Njyewe Nsengiyumva Jean Paul, umusifuzi w'umupira w'amaguru mu Rwanda, nanditse iyi baruwa nsaba imbabazi ku myitwarire idahwitse nagaragaje mu mukino w'umunsi wa 29 wahuje Mukura Victory Sports na Rutsiro FC tariki 3 Gicurasi 2026, aho nakoze igikorwa kigayitse muri uwo mukino."
"Mbanje gusaba imbabazi byimazeyo umukinnyi Mbonyamahoro Serieux ukinira ikipe ya Mukura VS, kuko bitari bikwiye ko umusifuzi agira imyitwarire nk'iriya. Ndasaba imbabazi Mukura VS, FERWAFA, BK Pro League, ndese nubuyobozi bushinzwe abasifuzi kuko imyitwarire nagaragaje yagaragaje isura mbi."
Yakomeje avuga ko yicuza igikorwa yakoze, akemera ko atakabaye kuba yaritwaye kuriya.
Ati "Icyabaye ni ikosa rikomeye ryabayeho mu buryo butateguwe, kandi ndemera ko nakoze amakosa nakosheje nkaba nicuza kubyo nakoze kandi mbizeza ko bitazongera ukundi, kandi niteguye gufata ingamba zo kwikosora."
"Mbonyeyeho kongera gusaba imbabazi ku ngaruka mbi zatewe n'iki gikorwa, kandi ndabizeza ko ibi bitazongera ukundi, miyemeje gukurikiza amategeko y'umukino, kubaha abakinnyi, no kurangwa n'imyitwarire myiza iranga umusifuzi nyawe."
Source : http://isimbi.rw/ibaruwa-ifunguye-isaba-imbabaza-y-umusifuzi-jean-paul-wahagaritswe-umwaka.html