MISS RWANDA 2021:KNC yahisemo gushyigikira umukobwa uvuka ku musaza wamusabiye umugeni[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ufitinema Berline w'imyaka 21 y'amavuko yarangije amasomo ye ya Kaminuza. Ni umwana w'umusaza uri mu basaza basabiye umugeni KNC uzwi mu ndirimbo zirimo 'Heart Desire'.

Uyu mukobwa ahagarariye Intara y'Amajyaruguru. Ndetse we na bagenzi be, guhera saa sita z'amanywa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 barinjira mu matora yo kuri murandasi (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).

Mu kiganiro 'Rirarashe' cyo kuri uyu wa Kabiri, KNC yavuze ko ashyigikiye Ufitinema Berline. Ati 'Uyu mwana uramubona, na Mikwege agomba kuba amuzi... Hari mushuti wa Mikwege witwa Muzehe Rindiro sinari nzi ni n'umusaza wansabiye ntabwo nari nziko afite umukobwa uri mu ba Miss.'

Yavuze ko mu gihe atangiye urugendo rwo gushyigikira uyu mukobwa aza kubaza Se niba ari umukobwa ufite mu mutwe ku buryo natorwa azagira icyo amarira sosiyete.

Ati 'Nizere ko mu mutwe ari sawa. Kuko niba nshaka kwiyemeza ngo ngiye gushyigikira umwana, agomba kuba mbere na mbere mu mutwe uri 'smart'. Ubwo rero ndabona nimero ye ni nimero 24. Ariko ubwo ndashaka kuza kubaza Muzehe Mikwege ambwire niba uyu mwana asobanutse. Tumuzanye muri 'Muzehe Quiz' ashobora kuyitsinda…Tumubaza nyine twumve ko ari umwana ujijutse, atazaba Miss gusa ngo yibagirwe n'iterambere y'abasaza.'

Abakobwa 37 batsindiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bose bamaze guhabwa nimero bazatorerwaho, hagendewe ku nyuguti itangira amazina yabo.

Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).

Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

Biteganyijwe ko gutora bizafungwa tariki 6 Werurwe 2021 ku munsi wa Pre-Selection ubwo bazatangazwa 20 ba mbere bazahita bajyanwa mu mwiherero.

Dore Nimero abakobwa bazatorerwaho:

1.Akaliza Amanda

2.Akeza Grace

3.Akaliza Hope

4.Dorinema Queen

5.Gaju Evelyne ahagarariye

6.Ingabire Esther

7.Ingabire Grace

8.Ingabire Honorine

9.Isaro Rolitha Benitha

10.Ishimwe Sonia

11.Kabagema Laila

12.Kabera Chryssie

13.Kayirebwa Marie Paul

14.Kayitare Isheja Morella

15.Mbanda Godwin Esther

16.Mugabe Sheilla

17.Mugabekazi Assouma

18.Musana Teta Hense

19.Musango Nathalie

20.Mutesi Doreen

21.Muziranenge Divine

22.Teta Cynthia

23.Teta Raissa Keza

24.Ufitinema Berline

25. Umunyana Divine

26. Umunyurwa Melisaa

27.Umutesi Lea

28.Umutoni Witness

29.Umutoniwase Sandrine

30. Umwaliwase Claudette

31. Umwali Dinah

32. Uwankusi Nkusi Linda

33.Uwase Aline

34.Uwase Kagame Sonia

35.Uwase Phionah

36.Uwera Aline

37. Uwimana Clementine

KNC umuyobozi wa Radio/TV1 yagaragaje ko ashyigikiye Ufitinema Berline ufite nimero 24 muri Miss Rwanda 2021


Ufitinema Berline w'imyaka 21 y'amavuko ahagarariye Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2021


Amazina na Nimero abakorwa bazatorerwaho muri Miss Rwanda 2021



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2021-knc-yahisemo-gushyigikira-umukobwa-uvuka-ku-musaza-wamusabiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)