Ufitinema Berline w'imyaka 21 y'amavuko yarangije amasomo ye ya Kaminuza. Ni umwana w'umusaza uri mu basaza basabiye umugeni KNC uzwi mu ndirimbo zirimo 'Heart Desire'.
Uyu mukobwa ahagarariye Intara y'Amajyaruguru. Ndetse we na bagenzi be, guhera saa sita z'amanywa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 barinjira mu matora yo kuri murandasi (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).
Mu kiganiro 'Rirarashe' cyo kuri uyu wa Kabiri, KNC yavuze ko ashyigikiye Ufitinema Berline. Ati 'Uyu mwana uramubona, na Mikwege agomba kuba amuzi... Hari mushuti wa Mikwege witwa Muzehe Rindiro sinari nzi ni n'umusaza wansabiye ntabwo nari nziko afite umukobwa uri mu ba Miss.'
Yavuze ko mu gihe atangiye urugendo rwo gushyigikira uyu mukobwa aza kubaza Se niba ari umukobwa ufite mu mutwe ku buryo natorwa azagira icyo amarira sosiyete.
Ati 'Nizere ko mu mutwe ari sawa. Kuko niba nshaka kwiyemeza ngo ngiye gushyigikira umwana, agomba kuba mbere na mbere mu mutwe uri 'smart'. Ubwo rero ndabona nimero ye ni nimero 24. Ariko ubwo ndashaka kuza kubaza Muzehe Mikwege ambwire niba uyu mwana asobanutse. Tumuzanye muri 'Muzehe Quiz' ashobora kuyitsindaâ¦Tumubaza nyine twumve ko ari umwana ujijutse, atazaba Miss gusa ngo yibagirwe n'iterambere y'abasaza.'
Abakobwa 37 batsindiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bose bamaze guhabwa nimero bazatorerwaho, hagendewe ku nyuguti itangira amazina yabo.
Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).
Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.
Biteganyijwe ko gutora bizafungwa tariki 6 Werurwe 2021 ku munsi wa Pre-Selection ubwo bazatangazwa 20 ba mbere bazahita bajyanwa mu mwiherero.
Dore Nimero abakobwa bazatorerwaho:
1.Akaliza Amanda
2.Akeza Grace
3.Akaliza Hope
4.Dorinema Queen
5.Gaju Evelyne ahagarariye
6.Ingabire Esther
7.Ingabire Grace
8.Ingabire Honorine
9.Isaro Rolitha Benitha
10.Ishimwe Sonia
11.Kabagema Laila
12.Kabera Chryssie
13.Kayirebwa Marie Paul
14.Kayitare Isheja Morella
15.Mbanda Godwin Esther
16.Mugabe Sheilla
17.Mugabekazi Assouma
18.Musana Teta Hense
19.Musango Nathalie
20.Mutesi Doreen
21.Muziranenge Divine
22.Teta Cynthia
23.Teta Raissa Keza
24.Ufitinema Berline
25. Umunyana Divine
26. Umunyurwa Melisaa
27.Umutesi Lea
28.Umutoni Witness
29.Umutoniwase Sandrine
30. Umwaliwase Claudette
31. Umwali Dinah
32. Uwankusi Nkusi Linda
33.Uwase Aline
34.Uwase Kagame Sonia
35.Uwase Phionah
36.Uwera Aline
37. Uwimana Clementine
KNC umuyobozi wa Radio/TV1 yagaragaje ko ashyigikiye Ufitinema Berline ufite nimero 24 muri Miss Rwanda 2021
Ufitinema Berline w'imyaka 21 y'amavuko ahagarariye Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2021
Amazina na Nimero abakorwa bazatorerwaho muri Miss Rwanda 2021