Umukecuru w'imyaka 91 yashyingiranwe n'umusaza w'imyaka 73 bari bamaze imyaka 10 bakundana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko urukundo rwa Evelina na Calgent rwatangiye muri 2009 ubwo uyu mukecuru yarwaraga cyane uyu musaza usanzwe ari umuhinzi ashora amafaranga menshi kugira ngo amuvuze.

Mu myaka 10 bamaze bakundana,uyu musaza w'imyaka 73 yavuze ko yakundaga kumubaza niba bashyingiranwa ariko ngo yabikoraga bose bahaze agasembuye.

Uyu mukecuru yagize ati 'Yakundaga kuvuga kubyo kurushinga igihe cyose yabaga yanyoye yasinze bigatuma nibaza ubwoko bw'ubwo busaba.'

Ubukwe bw'aba bombi bwabaye kuwa 22 Mutarama uyu mwaka, ubwo madamu Evelina Meadder-Wilson usanzwe ufite abana 4 bakuru yizihiza isabukuru y'imyaka 91.Bwabereye mu gace k'iwabo ahitwa St Thomas muri Jamaica.

Uyu mukecuru yavuze ko yangaga kwemera gushyingiranwa n'uyu musaza kubera ko ngo atamubwiraga ko amukunda atasinze ariko ngo abagize umuryango we bamusabye ko yemera ko bashyingiranwa kugira ngo uyu musaza yishime.

Uyu mukecuru yagize ati 'Uyu n'umugabo wanjye n'umwunganizi wanjye.Iyo ufite imyaka nk'iyi uba ukeneye umwunganizi.'

Uyu mukecuru niwe wahisemo ko ubu bukwe bwe buba ku munsi we w'amavuko,umukobwa we aramutegura arangije amushakira n'agatimba ndetse n'ibirungo aramutera.





Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukecuru-w-imyaka-91-yashyingiranwe-n-umusaza-w-imyaka-73-bari-bamaze-imyaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)