Chelsea FC yahamije kurangira kwa Atletico Madrid mu gihe Bayern Munich yakomeje inzira yo kunyagira amakipe muri Champions League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Bucharest muri Romania,Chelsea yagerageje kwiharira umupira mu gice cya mbere ariko ntiyabyaje umusaruro amahirwe yabonye kuko amashoti 2 yateye mu izamu yagaruwe n'umunyezamu Jan Oblak.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri,amakipe yagarutse akina nk'uko byari bimeze mu gice cya mbere,aho yakiniraga hagati bikagorana gutera mu izamu.

Ku munota wa 67 nibwo Chelsea yatsinze igitego cya Olivier Giroud cyabanje kwangwa kubera ko yari yaraririye ariko VAR igaragaza ko umupira yateye yikaraze mu kirere yawuhawe na myugariro wa Atletico Madrid, Hermoso.

Guhera muri Chmpions League ya 2018/19,abakinnyi 3 nibo bonyine barusha Oliver Giroud ibitego muri iri rushanwa gusa barimo Lewandowski â€" 27,Messi â€" 19,Haaland â€" 18.Giroud afite 17.

Atletico Madrid ikomeje kugana ahabi kuko muri Shampiyona ikomeje gutsindwa umusubirizo cyane ko mu manota arenga 10 yari yasize Real Madrid yayakuyemo ubu hasigaye 3 n'umukino w'ikirarane.

Iyi kipe yo muri Espagne yakinnye umukino wo ku rwego rwo hasi yatsinzwe nyamara ariyo yari yakiriye uyu mukino bivuze ko Chelsea isabwa kunganya gusa ikerekeza muri ¼ .

Ku rundi ruhande,Bayern Munich ihabwa amahirwe menshi yo kwisubiza iki gikombe yasanze Lazio ku kibuga cyayo iyinyagira ibitego 4-1 birimo 3-0 yinjije mu gice cya mbere.

Bayern Munich yafunguye amazamu ku munota wa 9 ibifashijwemo na Robert Lewandowski ku mupira yiherewe na myugariro wa Lazio.

Igitego cya kabiri cya Bayern cyatsinzwe na Jamal Musiala ku munota wa 24 mu gihe icya 3 cyanasoje igice cya mbere cyatsinzwe Leroy Sane ku munota wa 42.

Bayern Munich yabonye igitego cya 4 ku munota wa 47 cyitsinzwe n'umukinnyi wa Lazio,Acerbi OG mu gihe iyi kipe yo mu Butaliyani yabonye impozamarira ibifashijwemo na Joaquin Correa.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-fc-yahamije-kurangira-kwa-atletico-madrid-mu-gihe-bayern-munich

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)