Minisitiri Dr Biruta yavuze ku nyungu u Rwanda ruzakura mu kigega cy’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze ya Afurika -

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ibikubiye mu masezerano ashyiraho FEDA.

Abadepite bahise batora itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho FEDA.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Munyangeyo Théogène, yavuze ko bashingiye ku miterere y’icyo kigega babona kije gukemura ibibazo Abanyarwanda bahuraga nabyo byo kubura igishoro kandi bizafasha n’Abanyafurika muri rusange.

Yagize ati “Ibihugu bya Afurikika biba bifite icyuho cy’ibyoherezwa hanze ugereranyije n’ibyo twinjiza, aha ngaha rero harimo inyungu ku bihugu bya Afurika. Ni ikintu cyiza kizongera ubumenyi Abanyarwanda ariko kikanakemura ibibazo byerekeye igishoro.”

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2020, yemeje ko Ikigega gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze muri Afurika/Fund for Export Development in Africa (FEDA) kigira icyicaro mu Rwanda.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko amasezerano ashyiraho iki kigega yasinyiwe i Cairo mu Misiri ku wa 22 Ugushyingo 2020, azafasha cyane mu guteza imbere ishoramari ry’u Rwanda na Afurika no gukemura inzitizi zijyanye n’ubuhahirane n’ubucuruzi no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika.

Yagize ati “Ariko azanatuma haba n’iterambere ry’ishoramari ariko by’umwihariko mu gihugu cyacu cyane ko hazaba hari n’icyicaro gikuru cy’iki kigega bizatuma n’u Rwanda rubonamo inyungu zitandukanye zirimo kwimakaza isura y’u Rwanda nk’ihuriro ry’ibigo by’imari mpuzamahanga.”

“FEDA kandi izafungurira abacuruzi bo mu Rwanda, irembo ribahuza n’ibihugu bya Afurika n’abandi bashoramari, ikigega kandi kizaha Abanyarwanda akazi.”

Iki kigega kizatangirana na miliyoni 200 z’amadorali, zizatangwa na African Export–Import Bank (Afrexim Bank) nk’imari shingiro.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, itangaza ko iki kigega kinitezweho kuzamura ihangwa ry’imirimo.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko Abanyarwanda bazungukira mu ishyirwaho ry'ikigega FEDA
Abadepite batoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Ikigega FEDA



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)