Lt Gen Jacques Musemakweli yasezeweho mu cyubahiro -

webrwanda
0

Lt Gen Musemakweli yitabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2021, aguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus; witabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuryango we n’abo babanye igihe kirekire biganjemo abasirikare bakuru b’u Rwanda.

Waranzwe n’akarasisi ka gisirikare ndetse hanarashwe amasasu mu kirere nka kimwe mu bikorwa bikorwa mu muhango wo gushyingura wa gisirikare.

Lt General Jacques Musemakweli yasezeweho avugwa imyato ku musanzu we ukomeye yatanze kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu no guharanira iterambere ryacyo binyuze mu mirimo itandukanye yashinzwe.

Abatanze ubuhamya bahuriza ku kuba yari umugabo ndetse n’umubyeyi mwiza uharanira iterambere ry’igihugu mu mfuruka zose.

Musemakweli Shafy mu buhamya bwe yavuze ko umubyeyi we ‘yabigishije indangagaciro no kuba intwari.’

Yagize ati “Njya kuba muri Amerika yambwiye ko ngomba kuba umugabo nkagaragaza neza igihugu cyanjye. Ndamwifuriza kuruhukira mu mahoro ndetse musezeranya ko nzaba intwari nkawe.’’

Abana ba Musemakweli bavuze ko umubyeyi wabo yakundaga umuryango we cyane kuko ntacyo bamuburanye.

Uwitwa Uwase yakomeje ati “Icyo namwizeza ni uko tuzaba hafi mama kandi kuba adusize biratugoye ariko tuzagerezageza gutera ikirenge mu cye.’’

Mu butumwa bw’umugore wa Lt Gen Musemakweli bwasomwe n’umukobwa we mukuru, yavuze ko ababyeyi be bahuye mu 1994.

Yagize ati “Mfashe umwanya ngire icyo mvuga ku mutware wanjye akaba na se w’abana banjye, ndibuka duhura mu 1994, ubwo twahuraga bwa mbere ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, yari umusirikare njye ndi umuganga, aho ni ho urukundo rwacu rwahereye.’’

Yavuze ko mu myaka 26 bamaranye yamubereye umugabo n’umubyeyi mwiza.

Ati “Ntabwo yambereye umugabo gusa ahubwo yambereye na papa, sinagize amahirwe yo kugira papa kuko namubuze nkiri muto ariko maze kubana na we yanyibagije agahinda ko kubura umubyeyi, mpora mbimushimira cyane.’’

Yamushimiye ko yamuhaye urukundo ruhebuje, akanamukundira umuryango. Ati “Yangaga amafuti kuko yari inyangamugayo. Mpora mushimira urugero rwiza yanyeretse, naramukundaga cyane ariko Imana yamukunze kuturusha. Ndizera ko ahari ari heza kurusha aha ngaha, tuzongera tubonane.’’

Lt Gen Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, anagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame bwasomwe n’Umujyanama we mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko iki gihe ari icy’akababaro gakomeye ku muryango wa Lt Gen Musemakweli no ku ngabo z’u Rwanda no ku gihugu.

Yagize ati “Yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe butandukanye kugeza atabarutse.’’

Yavuze ko Lt Gen Musemakweli yakoreye ingabo z’u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse izo nshingano yazihawe kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye ingabo z’u Rwanda.

Yakomeje ati “Iteka yaharaniraga ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro, yatabarutse igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen Musemakweli.’’

“Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko igihugu kibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo, buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya n’umuco wacu.’’

Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagiye ahabwa inshingano mu myanya itandukanye. Yatabarutse ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Ku wa 12 Mutarama 2018 nibwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Gen Maj yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lt Gen.

Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w’u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu bihe bitandukanye ndetse mu myaka isaga irindwi [2013-2020] yari Chairman wayo.

Lt Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, mu cyubahiro cya gisirikare
Mu muhango wo gushyingura Lt Gen Musemakweli, havuzwe ibigwi n'ubwitange byamuranze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)