Rayon Sports yasabwe kwerekana imitungo yayo ngo ifatirwe hishyurwe Ivan Minnaert #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhesha w'inkiko Me NTIRUSHWA Diogène yasabye RAYON SPORTS FC kwerekana umutungo ugomba gufatirwa hakishyurwa Minnaert nyuma y'uko iyi kipe inaniwe kumwishyura nkuko yabitegetswe.

Umuhesh w'Inkiko avuga ko muri ayo masezerano harimo amafaranga ari mu byiciro binyuranye arimo 3184 y'amadolari n'ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Mutarama 2021 n'andi madolari 3000 hamwe n'ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Werurwe 2021.

Uyu muhesha w'inkiko w'umwuga agaragaza muri iyi barwa ko ayo masezerano atubahirijwe hazitabazwa ibiteganywa n'amategeko.

Yari Yamwishyuye $6116 yatanzwe n'umunyemali MUVUNYI Paul muri 2020, ariko ibindi bice 2 ntabwo yabyishyuye byari bisigaye.

Rayon Sports yaciwe aya mafaranga nyuma yo gusanga yaramusezereye bidakurikije amategeko muri 2017.

Umutoza Ivan Minnaert niwe wagejeje Rayon Sports mu mikino y'amatsinda ya #CAF Confederations Cup,bwa 1 mu mateka yayo asezereye Costa Do Sol yo muri Mozambique ku bitego 3-2.Iyi niyo kipe yonyine yabikoze mu Rwanda.

FERWAFA yari yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.673 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk'uko byari byemejwe n'Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y'igihembo cya avoka.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasabwe-kwerekana-imitungo-yayo-ngo-ifatirwe-hishyurwe-ivan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)