Kurema Bruce Melodie wibikorwa byivugira: Ik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu kiganiro cyihariye yahaye INYARWANDA, ni nyuma y'itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko inyungu n'ibikorwa by'umuziki bya Bruce Melodie biri mu maboko ya kompanyi ya Cloud9 Entertainment kuva kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gashyantare 2021.

Lee Ndayisaba yatangiye gukorana na Bruce Melodie nyuma y'uko uyu muhanzi atandukanye na Bwana Jean De Dieu Kabanda bari bamaranye imyaka itanu.

Soma: Bruce Melodie yabonye umujyanama mushya, yiha intego ikomeye

Ntacyo atamugejejeho! Kabanda atandukanye na Bruce Melodie amusigiye igikundiro cyihariye, ibikorwa bifatika n'ibikombe; ndetse imyaka ine ishize afatwa nka nimero ya mbere ya mu Rwanda.

Ibi ariko byahuriranye n'uko Bruce Melodie ari umuhanzi w'umukozi. Ajya atebya akaririmba ko ari 'Munyakazi'.

Mu Ukuboza 2020, Bruce Melodie yabwiye INYARWANDA ko afite intego yo kurenza imipaka umuziki w'u Rwanda, akagera ku rwego nk'urw'ingagi zo mu Birunga ku buryo bamukerarugendo bazakururwa n'umuziki we, amadevize akinjira.

Ibi akazabikora binyuze mu gukora imiziki myiza idaheza buri wese. Yavuze ko hari ibimenyetso bimwereka ko urugamba ariho rushoboka.

Lee Ndayisaba umujyanama we mushya yabwiye INYARWANDA ko nyuma y'ibiganiro yagiranye na Bruce Melodie yasanze bahuje intego n'ibitekerezo bahana umukono biyemeza gukorana mu gihe cy'imyaka itigeze ivugwa mu itangazo.

Yavuze ko Bruce Melodie afite buri kimwe umujyanama yakwifuza ku muhanzi. Ko ahawe buri kimwe idarapo ry'umuziki yaryitera ibihe n'ibihe. Ati 'Ntaho Bruce Melodie atagera... Ubushake, ubwitange, impano n'Imana arabifite.'

Yavuze ko hamwe na Bruce Melodie bazakora ibishoboka byose kugira ngo intego bihaye bayigereho.

Lee Ndayisaba nk'umwe mu bashinzwe ibikorwa by'iterambere muri Wasafi ya Diamond, yavuze ko ashaka kubaka umuziki wa Bruce Melodie ku buryo abahanzi bakomeye bifuza gukorana nawe indirimbo.

Ati 'Twifuza ko Bruce ibikorwa bye byivugira n'abo uvuze n'abandi bakamwishakira bagasaba gukorana nawe. Kandi birashoboka.'

Uyu mugabo wabaye umunyamakuru n'umuyobozi mu bigo bitandukanye, avuga ko yize amasomo menshi y'ubuzima agenda akenyereraho mu rugendo rwe rw'ubuzima. Bityo ko ari menshi afite mu cyerekezo gishya ashaka guha umuziki wa Bruce Melodie.

Ibyo wamenya kuri Lee Ndayisaba wasinyishije umuhanzi Bruce Melodie

Lee Ndayisaba watangiye gukorana na Bruce Melodie nk'umujyanama we atuye mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata mu Ntara y'Uburasirazuba. Igice kinini cy'ubuzima yakimaze muri Tanzania no muri Kenya, aho yakoranye n'abahanzi b'amazina azwi.

Ni umuyobozi w'ibigo bitandukanye. Ni we wari ufite mu biganza gutegura irushanwa ryahuje abanyempano mu muziki rya East Africa's Got Talent 2019.

Ni we muyobozi Mukuru wa kompanyi ya Cloud9 Entertainment yasinyishije Bruce Melodie. Uyu mugabo yayoboye kandi akorana n'ibigo bikomeye muri Tanzania, bitanga ishusho y'uko Bruce Melodie akomereje mu maboko meza.

Lee Ndayisaba ari mu bantu bamaze igihe kinini muri muzika yo mu karere k'Afurika y'Uburasirazuba muri rusange. Yabaye umunyamakuru, aba n'umuyobozi w'igitangazamakuru gikomeye muri Tanzania, Clouds Tv [Cyahoze gikorera mu Rwanda].

Birashoboka ko ari ho yakuye igitekerezo cyo gushinga kompanyi ifite izina nk'irya Cloud Tv yakoreye igihe kinini. Aziranye n'abantu benshi bafite ijambo mu muziki mu bihugu bitandukanye.

Lee Ndayisaba ugiye gucunga inyungu za Bruce Melodie ni umwe mu bantu bamaze igihe kinini muri muzika nyarwanda ndetse n'Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba muri rusange.

Yagize uruhare mu gutegura ibitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda birimo icyo Vanessa Mdee yakoreye i Kigali, icy'itsinda Morgan Heritage, icya Rwanda Fiesta cyajemo Diamond Platnumz, icya Beer Fest cyajemo umunya-Nigeria Wizkid n'ibindi.

Lee yakoranye bya hafi n'abahanzi barimo Yvan Buravan, Chege wo muri Tanzania, itsinda rya The Brothers ryasenyutse, Luwano Tosh [Uncle Austin] n'abandi.

Bruce Melodie yatandukanye na Kabanda wari umujyanama we mu gihe cy'imyaka itanu ishize

Muri Mutarama 2021, Lee Ndayisaba [Ubanza ibumoso] yagiranye ibiganiro byihariye na Bruce Melodie byaganishije ku gusinya amasezerano y'imikoranire

Lee Ndayisaba yavuze ko afite intego yo kurema Bruce Melodie ufite igitinyiro mu bandi bahanzi

Ndayisaba aziranyi n'abahanzi barimo Jaguar wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye

Lee Ndayisaba yagize uruhare mu gitaramo umunya-Nigeria Wizkid yakoreye mu Rwanda

Lee Ndayisaba na Koffi Olomide ukunzwe mu ndirimbo 'Waah!' aherutse gukorana na Diamond


Lee Ndayisaba wegeranye n'umunyarwenya Anne Kansiime ni we wateguye irushanwa rya East Africa's Got Talent ryegukanwe n'abanya-Uganda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103148/kurema-bruce-melodie-wibikorwa-byivugira-ikiganiro-na-lee-ndayisaba-umujyanama-we-mushya-n-103148.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)