Ijoro rya Champions League: PSG irasura FC Barcelona mu mukino ubanza wa 1/16 [IBIVUGWA MU MAKIPE] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Barcelona irakira Paris Saint-Germain muri UEFA Champions League uyu munsi saa 22h00 nyuma y'aho muri 2017 habaye ibitangaza bya La Remontada (The Comeback).

Muri uwo mwaka wa 2017,PSG yatsinze ibitego 4-0 mu mukino ubanza ariko uwo kwishyura habaye ibitangaza bitazibagirana kuko Messi na Neymar Jr bafashije FC Barcelona gutsinda PSG ibitego 6-1.

Neymar Jr ntari buze kuboneka muri uyu mukino wa 1/16 cya UEFA Champions League ya mbere ya Mauricio Pochettino muri PSG.

ABAKINNYI BASHOBORA KUBANZA MU KIBUGA KU MPANDE ZOMBI:

Barcelona: Ter Stegen: Dest, Mingueza, Lenglet, Alba; De Jong, Busquets, Pedri: Messi, Griezmann, Dembélé.

Paris SG: Navas; Florenzi, Marquinhos, Kimpembe, Kurzawa; Gueye, Verratti, Paredes; Kean, Icardi, Mbappé.

FC Barcelona irakina 4-3-3 yayo,kuko yaba Leo Messi,Ousmane Dembélé na Antoine Griezmann bahagaze neza cyane muri iyi minsi bose barahari.Iyi kipe nta kibazo gikomeye ifite.

PSG iri mu mazi abira kuko idafite Neymar Jr na Angel di Maria ndetse yanagaragaje ko ifite icyuho mu bwugarizi cyane ko butagitanga akazi kubera kugenda kwa Thiago Silva. Bernat ,Dagba na Pembélé nabo ntibaragaragara ku ruhande rwa PSG.

Ronald Koeman utoza Barcelona yagize ati 'Turajya muri uyu mukino dufite icyizere.Tumaze iminsi tubizi ko uyu ari umukino ukomeye kuko PSG n'ikipe ikomeye cyane.Dukunda kugumana umupira,kuyobora umukino no kurema amahirwe.Turifuza kurangiza uyu mukino tutinjijwe igitego.'

Mauricio Pochettino utoza Paris SG yagize ati 'Uyu n'umukino w'ingenzi cyane by'umwihariko kuri njye umaze iminsi 40 mu ikipe.Nzi agaciro uyu mukino ufite ikipe.Gutwara UEFA Champions League niyo ntego nkuru y'ikipe.Ibihe turimo turabizi ariko ejo turiteguye.

Uyu munsi kandi,Leipzig irakira ikipe ya Liverpool aho ku ruhande rwa The Reds iraba idafite Milner Matip, Keïta,Jota, Gomez, Van Dijk.

Abashidikanywaho kuri Liverpool barimo Fabinho, Davies, Kelleher, Origi

Leipzig yo irakina idafite Forsberg, Laimer, Szoboszlai.Ushidikanywaho ni Henrichs.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ijoro-rya-champions-league-psg-irasura-fc-barcelona-mu-mukino-ubanza-wa-1-16

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)