Nyamagabe: Bafite ubwoba bw'indi Guma mu rugo nyuma y'abarwayi 100 ba Covid-19 mu cyumweru kimwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akarere ka Nyamagabe kari mu turere aho umubare w'abandura Covid-19 nyuma ya Kigali uri gutumbagira mu buryo buteye inkenke.

Imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kuva ku wa 8 Gashyantare kugera kuwa 15 abanduye Covid-19 biyongereye dore ko muri iki cyumweru handuye abantu bangana 106 ku buryo nibura ku munsi byibuze handura abantu ku mpuzandengo ya 13.

Abaturage baganiriye na RBA batangaje ko bahangayikishijwe cyane n'umubare uri kwiyongera ariko bagatunga agatoki bagenzi babo barwariye mu ngo badakozwa ibyo kuguma mu rugo bashobora kwanduza benshi.

Umwe yagize ati 'Biraduhangayikishije. Iyo twumva turi aba kabiri ku Mujyi wa Kigali, natwe tuba duhangayitse, gusa dufite n'ubwoba ko Nyamagabe bashobora kuyisubiza muri Guma mu rugo. Ikintu n'abagiraho inama cyo Covid-19 iracyahari ntaho yagiye, bakomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.'

Undi wunze mu rya mugenzi we yagize ati 'Ubwo ngewe iyo mbireba mba numva hakwiye gupimwa abantu bose baza bavuye hirya no hino, gusura inshuti, umubyeyi cyangwa mu mirimo itandukanye mbere yo kujya mu miryango. Ugasanga umuntu avuye Kigali araje twese araduhumanyije n'abandi baturage.'

Aba baturage bifuza ko bagenzi babo bakirenga ku mabwiriza nkana bakisubiraho bagategereza ko inzego z'ubuzima zibaha uruhushya rwo kugenda rwemeza ko bakize.

Sibomana Jean Bosco urwariye Covid-19 mu rugo we aragira inama bagenzi be ati 'Inama nagira abandi barwariye mu ngo bari gukurikiranwa n'abaganga ko baguma mu rugo kugeza igihe bakize bakareka kwanduza abandi kuko icyorezo cyo kirahari kandi ntiwapfa kumenya ukirwaye.'

Umuyobozi w'ibitaro bya Kigeme Dr Nzabonimana Ephrem, avuga ko intandaro y'ubwiyongere bw'abandura Covid-19 mu karere ka Nyamagabe ahanini buterwa n'umubare w'abipimisha wiyongereye nk'umusaruro wo gupimira Covid-19 ku bigo nderabuzima.

Ati 'Hari umunsi umwe twagize abarwayi bagera kuri 32, twari twafashe ibipimo bigera kuri 300 umunsi umwe. Kuva izo ngamba zatangira twahise dutangira kubona abarwayi benshi kandi abaturage bitabiriye cyane iyi serivise. Bigaragaza ko izi ngamba ziri gutuma tubona abarwayi batararemba kandi bikagabanya impfu nyinshi dushobora kugira.'

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko n'ubwo iyi Ntara iri kugaragaza abarwayi buri munsi, ubukangurambaga bugikomeje kugira ngo hakosorwe amakosa akigaragara muri iyi Ntara mu guhangana na Covid-19, nk'aho usanga abaturage bagishaka kuva mu karere bajya mu kandi, abagaragara mu tubari, abatambara agapfukamunwa n'abakambara nabi, abakora ibirori kandi bitemewe n'ibindi.

Imibare ya Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu Karere ka Nyamagabe kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka hamaze gufatwa ibipimo bisaga 2800, hakaba harabonetse abarwayi 415, naho abagera kuri 200 nibo bari gukurikiranirwa mu rugo n'inzego z'ubuzima.

Abaturage baratunga agatoki abarwariye Covid-19 mu rugo nk'intandaro yo kwanduza abandi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-bafite-ubwoba-bw-indi-guma-mu-rugo-nyuma-y-abarwayi-100-ba-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)