Hamwe na Viateur sobanukirwa 'Operation Kitona' yagaragaje ubuhangange bw'Ingabo z'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Viateur Rutagengwa avuga ko yinjiye mu gisirikare cya RPA mu mpera z'umwaka w' 1993 akiri muto kuko yari afite imyaka 17 akajyamo ari umwe mu bo bitaga ba Kadogo.

Uyu mugabo wari muri vatayo yitwaga Bravo, avuga ko ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rurangiye ari bwo yatangiye kumenyera igisirikare cyane ndetse biza gutuma arwana intambara yo guhashya abacengezi akaza gusoreza ku ntambara yabereye muri DRC izwi nka 'Operation Kitona'

Iyi operation Kitona yabereyemo imirwano yahuje Ingabo z'ibihugu binyuranye birimo u Rwanda, Uganda, Angola ndetse na Zimbabwe ; ni imwe mu zagaragaje ubuhanga budasanzwe bw'ingabo z'u Rwanda.

Viateur Rutagengwa avuga ko iriya opteration ari yo yazanye amahoro arambye y'u Rwanda rufite kugeza n'uyu munsi.

Avuga ko ubwo ingabo za RPA zari zimaze kunesha iza Ex-FAR, bageze muri Congo bagatangira kwitoza bizeye kuzongera bagatera bagafata u Rwanda ndetse bagasoza umugambi wa Jenoside ndetse bakaza no kubigerageza kuko bagabye ibitero mu bice bya Gisenyi na Ruhengeri.

Bravo ya Rutagengwa yari iri i Butare yahise yoherezwa muri Congo gutanga umusada ingabo z'u Rwanda zari zitangiye kugirana ibibazo n'iza Congo, maze Perezida Laurent-Désiré Kabila agategeka kwirukana izo ngabo z'u Rwanda.

Ngo ni ko byanagenze kuko ingabo z'u Rwanda zahise zitaha, we aza azi ko basuye kurwana intambara y'abacengezi ariko ko hariho gahunda yo guhita basubira muri DRC.

Ngo bageze i Goma ntibari bazi ibikurikiraho ariko baza kujyanwa n'indege mu byiciro bibiri berecyeza hariya Kitona ubundi bahagera bahita barwana kuko basanze hari ingabo zabiteguye ngo zibarase.

Avuga ko bahise bafata kiriya kigo cya Kitona kinini ndetse n'ibindi bice bicyegereye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hamwe-na-Viateur-sobanukirwa-Operation-Kitona-yagaragaje-ubuhangane-bw-Ingabo-z-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)