Abaturage bahangayikishijwe n'uducurama dukomeje guteza umutekano mucye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk' uko impanuro.rw ikesha iyi nkuru TV1 ivuga ko abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Mujyi wa Musanze ahitwa muri Susa, bahangayikishijwe n'uducurama duturuka mu buvumo buri hafi aho bukabatera mu ngo zabo.

Aba baturage bari gutaka umutekano muke batezwa n'utu ducurama twirirwa mu buvumo hagoroba tukigabiza imihana tukababuza amahwemo,babwiye kiriya kinyamakuru ko bahangayikishijwe n'ubuzima bwabo kuko bamaze kumenya ko ari tumwe mu dutera indwara z'ibyorezo.

Umwe muri abo baturage yagize ati 'Ubu bucurama twabuze aho twabuhungira saa kumi n'imwe n'igice nibwo busohoka natwe tugakinga tukaryama kuko iyo ukinguye kagusanga mu nzu.'

Undi akomeza agira ati ' Ujya kubona ukabona uducurama turinjiye ubwo nkakirana natwo nkazimya amatara kugira ngo ndebe ko busohoka bukanga noneho tumwe tukankwepa tukinjira hejuru mu gisenge, byagera nijoro ndyamye bugatangira gucuranga, bugakubita amabati nkagira ngo ni ibirogano .'

Abahanga mu by'ubuvuzi bemeza ko agacurama ari bumwe mu dusimba tudatanga umutuzo mu guturana n'abantu kuko turi mu bisimba bikwirakwiza indwara z'ibyorezo.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Musanze, Dr Muhire Philbert yagize ati ' Hari indwara butera inyinshi zirimo iz'ubuhumekero, zirimo nk'izi za Covid, za Ebola n'ibindi. Hari igihe ubucurama buba buzifite.'

Yongeyeho ko bigoye ko umuturage yabwirinda mu gihe aturiye hafi yabwo cyane.

Aba baturage banavuga ko bahangayikishijwe n'uko uturindantoki n'udupfukamunwa bari bahawe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) bakoresha igihe bashaka kudufata badukura mu nzu zabo byabashiranye.

Mu minsi ishize ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwari bwatangaje ko buri kwiga kuri iki kibazo ariko nta kirakorwa



Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/abaturage-bahangayikishijwe-nuducurama-dukomeje-guteza-umutekano-mucye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)