Rwamagana : Umugabo ariyemerera gusambanya abana b'abahungu 20 mu mwaka 1 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 43 n'ubundi umaze umwaka afunguwe kuko yari afungiye n'ubundi iki cyaha, amakuru yo kuba asambanya abana b'abahungu yamenyekanye kuri iki Cyumweru ubwo byatangazwaga n'umwana w'imyaka 13 wari uvuye iwe akagenda abwira ababyeyi ko aribwa mu kibuno.

Uyu mwana wo mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyakariro, yahise avuga ko ibyo yakorewe n'uriya mugabo, yanabikoreye abandi bana b'abahungu bagenzi be asanzwe ashukisha ibintu binyuranye.

Muhigirwa David uyobora uyu murenge wa Nyakariro, avuga ko abana bose bavuzwe n'uyu mugenzi wabo, bahise bahamagazwa bemeza aya makuru ko yabasambanyije koko ariko akabasaba kumubikira ibanga.

Yagize ati 'Yahise atubwira amazina y'abandi bana tujya kubazana nabo turababaza barabyemera duhita tujya gufata wa mugabo.'

Uyu muyobozi akomeza agira ati 'Yatwemereye ko amaze gusambanya abana benshi kuva yafungurwa, aragereranya umubare akavuga ko nibura ari nka 20 mu gihe cy'umwaka ushize afunguwe. Gusa niba umuntu avuga ko ari nka 20 bashobora kuba barenga cyane kuko ntiwamwizera.'

Uyu mugabo ukekwaho konona abana b'abahungu, yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Karenge kugira ngo uru rwego rukore iperereza ubundi rumushyikirize Ubushinjacyaha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umugabo-ariyemerera-gusambanya-abana-b-abahungu-20-mu-mwaka-1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)