FC Porto yatsinze Juventus iyiha umukoro mu mukino wo kwishyura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Juventus yari ku rwego rwo hasi mu kurema ibitego,yatsindiwe muri Portugal ibitego 2-1 biyibuza kubona icyizere cyo kuzakina umukino wo kwishyura ituje.

Hakiri kare ku munota wa 01,ikipe ya FC Porto yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mehdi Taremi ku mupira yiherewe na Rodrigo Bentancur washakaga guhereza umuzamu awihera uyu musore wari inyuma ye aroba umunyezamu Wojciech Szczesny.

Iki gitego cya Taremi cyinjiye mu masegonda 61 nicyo cyihuse mu mikino Yo gukuranamo ya Champions League,nyuma y'icya David Alaba cyinjiye ku isegonda rya 24 bahuye na Juventus muri 2013.

Juventus idafite umukino uryoheye ijisho,yagize ibyago itakaza kapiteni wayo Giorgio Chiellini hakiri kare ku munota wa 30 asimburwa na Mehdi Derimal.

Juventus yagerageje guhererekanya umupira mu gice cya mbere ariko yatakazaga imipira myinshi byatumye itabasha kubona igitego cyo kwishyura cyangwa gutera mu izamu.

Nkuko byagenze mu gice cya mbere,Juventus yatsinzwe igitego cya kabiri ku isegonda rya 19 igice cya kabiri cy'umukino gitangiye ubwo Alas yacengaga abakinnyi bayo ahereza umupira mwiza Moussa Marega wari wenyine mu rubuga rw'amahina awuboneza mu rushundura.

Andrea Pirlo yinjije mu kibuga Alvaro Morata na Aaron Ramsey kugira ngo yishyure ariko biramugora cyane.

Kera kabaye ku munota wa 82, Federico Chiesa yatsindiye Juventus igitego cy'impozamarira ku mupira mwiza yahawe na Rabiot.

Nyuma y'iki gitego,Juventus yabonye amahirwe akomeye ubwo Morata yasigaranaga n'umunyezamu bonyine ananirwa gutsinda.

Juventus yashoboraga kubona penaliti ku munota wa nyuma w'inyongera w'umukino ubwo Ronaldo yagushwaga mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi yemeje ko umukino urangira ari 2-1 bya Porto.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi muri Champions League,Borussia Dortmund yatsindiye Sevilla iwayo ibitego 3-2.

Sevilla niyo yafunguye amazamu ku munota wa7 ku gitego cyatsinzwe na Suso hanyuma BVB ishyiramo ibindi 3 mu gice cya mbere ibifashijwemo na Dahoud ku munota wa 19 na Haaland washyizemo 2 kuwa 27 na 43.Sevilla yabonye igitego cya 2 ku munota wa 84 gitsinzwe na De Jong.




Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-porto-yatsinze-juventus-iyiha-umukoro-mu-mukino-wo-kwishyura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)