Albert Niyonsaba yasohoye indirimbo nshya yitwa 'IJAMBO' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo Albert NIYONSABA yatangaje ko ayimaranye iminsi, ariko akaba aribwo yumvise umutima we umwemerera kuyisangiza abakunzi be kandi abizeza ko atiraye, ahubwo uko iminsi yicuma arajya akomeza gukora umurimo w'Imana uko ashobojwe".

Iyi ndirimbo nshya irabimburira izindi akiri gutunganya muri uyu mwaka ateganya kugenda ageza ku bakunda ubutumwa bwe uko iminsi igenda iza. Tuganira na Albert NIYONSABA mu magambo ye yagize ati "Iyi ndirimbo nayanditse nifashishije umurongo wo muri Bibiliya, Yeremiya 1:12 aho hagira hati

"Maze Uwiteka arambwira ati waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze"

IJAMBO ni indirimbo iri mu njyana yihuta ariko kandi ifite umudiho ukunda kubyinika basirimba mu nsengero cyangwa mu masengesho. Yumvikanamo cyane amagambo y'icyizere no gutegereza icyo Imana yavuze aho umuhanzi Albert agira ati" icyo yavuze ni ukuri kose ugitegereze kizasohora, "Ni ryo ryatuvuzweho, ritugira abo turi bo, ni ryo ryashyizeho imfatiro duhagazeho".

UMVA HANO IYI NDIRIMBO

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Albert-Niyonsaba-yasohoye-indirimbo-nshya-yitwa-IJAMBO.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)