Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe manda y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Afurika y'iburasirazuba (EAC) igeze ku mugongo, inzego zitandukanye zikomeje kunenga imyitwarire ya Liberat Mfumukeko umaze imyaka itanu ayobora uwo Muryango asa naho asize mu cyobo kuko we yireberaga inyungu z'u Burundi kurusha iz'Umuryango. Tubibutse ko yasahuraga uyu Muryango kandi igihugu yari ahagarariye gihora mu birarane bihoraho.

Mfumukeko mbere yuko aba Umunyamabanga Mukuru tariki ya 2 Werurwe 2016 agatangira akazi tariki ya 26 Mata 2016, yabanje kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe umutungo. Ikigaragara nuko agendera ku mategeko y'u Burundi kurusha amategeko agenga Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC. Usibye kutitabira umuhango wo Kwibuka, Mfumukeko azwiho gusesagura umutungo kandi igihugu cye kiri mu birarane ntagire nicyo akora.

Mfumukeko yatangiye akazi mu gihe ishyaka ryari ryamwohereje CNDD FDD ryasohoraga amatangazo umunsi ku munsi ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi agashyirwaho n'umukono na Perezida waryo wicyo gihe ariwe Nyabenda Pascal. Pascal Nyabenda yarateruye avugako Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyahimbwe n'Umuryango Mpuzamahanga kugirango bakureho guverinoma y'abahutu yayoboraga u Rwanda. Mfumukeko yaracecetse igihe cyose ariko Nyabenda yacecetse ubwo Umujyanama w'Umuryango w'Abibumbye mu kurwanya Jenoside Adama Dieng yamaganiye kure amatangazo ye ahakana Jenoside.

Mfumukeko, u Burundi bugitanga kandidatire ye, havuzwe ikibazo cy'ubushobozi bwo kuba yabasha kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by'umuryango, ariko mu mwaka umwe yahise agaragaza inyota yo kurya amafaranga y'umuryango; abenshi babiteramo urwenya ngo reka ayarye nuko igihugu cye kitajya kiyatanga, dore ko u Burundi bufite ibirarane binini by'umusanzu buri gihugu gitanga. Mu mwaka wa 2009 ni u Rwanda rwishyuriye umusanzu u Burundi.

Umwaka ushize havuzwe ibidasanzwe mu kunyereza umutungo bikorwa n'Ubunyamabanga bwa EAC bukuriwe na Mfumukeko. Ibikoresho bisaga igihumbi byaguzwe akayabo gasaga miliyoni imwe n'ibihumbi Magana inani y'amadorali byaburiwe irengero. Nyuma yibyo miliyoni irenga y'amadorali avuga ko yakoreshejwe adafite impapuro zibisobanura. Mu myaka ine Mfumukeko amaze yangiza umutungo w'Ubunyamabanga bwa EAC, nibwo bwambere inteko y'Umuryango wa EAC izwi nka EALA basabye ko hakorwa igenzura ryaho ayo mafaranga yagiye.

Mu bikoresho byaburiwe irengero harimo imodoka esheshatu, mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2016/2017 ingengo y'imari yari iteganyijwe ni miliyoni 106,5$ ariko kuko u Burundi budatanga umusanzu habonetse miliyoni 71 z'amadorali. Muri ayo mafaranga, miliyoni 30 ntizagaragazwa uko zakoreshejwe. Mfumukeko bigaragara ko akorera ishyaka rya CNDD FDD kurusha gukorera Umuryango, ntabwo agaragaza umusaruro n'ubushobozi nk'umuntu ushinzwe guhuza ibikorwa bya EAC. Kuba yaraje yoherejwe na CNDD FDD, igihe bari mu bibazo mu gihugu cyabo cy'u Burundi, kandi intego ya CNDD FDD kwari ukugaragaza ko ibibazo biva hanze kurusha imbere, Mfumukeko yagendeye muri uwo murongo yibagirwa inshingano ze.

Inama y'Abakuru b'ibihugu bagize uyu muryango iteganyijwe tariki ya 26 Mata 2016, aho Mfumukeko azasimburwa. Usibye kunyereza umutungo, Mfumukeko azwiho kuvuga nabi, kutamenya ibya dipolomasi, kutumva abantu ndetse no guhuzagurika.

Umwe mu badepite ba EALA witwa Abdikadir Aden, yagize ati ' Ntabwo yigeze aba umuyobozi mwiza, mu gihe yari Umunyamabanga wuyu Muryango, nibwo wagize ibibazo by'uruhuri. Ubuyobozi bwe buzahora bwibukwa nk'ikiza cyagwiriye uyu Muryango'

Abandi badepite batandukanye ba EALA bamushinja gusubiza inyuma ibyagezweho nuyu Muryango. Bagize bati
'Inshingano z'Umunyamabanga Mukuru ni ukureberera inzego zose zigize uyu muryango, akaba ariwe ushinzwe gushakisha abaterankunga n'ingengo y'imari yuyu muryango, ariko ntabwo yabikoraga. Ibi byavuzwe n'umudepite witwa Denis Namara. Yongeyeho ko nta n'ingengo y'imari yuyu Muryango y'umwaka utaha.

Mu gihe Mfumukeko anyereza umutungo wuyu Muryango, igihugu cye cy'u Burundi kirimo ibirarane bingana na Miliyoni 12$. Namara yakomeje agira ati ' Yananiwe inshingano ze zo kwishyuza u Burundi na Sudani y'Amajyepfo ibirarane bafitiye uyu Muryango. Ndahamya ko atigeze agera muri iki gihugu cya Sudani ngo asabe abayobozi biki gihugu kwishyura ibirarane.

Abandi badepite basabye abakuru b'ibihugu ko bajya bareba ubushobozi bw'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango, kuko habonetse undi nka Mfumukeko, Umuryango wasenyuka burundu.

The post Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/manda-ya-mfumukeko-igeze-ku-musozo-yaranzwe-no-kunyereza-umutungo-gusubiza-inyuma-umuryango-wa-eac-ndetse-no-guhunga-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)