Abanyarwanda 6 bari bafungiwe muri Uganda barimo n’utabasha kugenda kubera inkoni bagejejwe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021 ahagana saa Sita z’amanywa.

Bakigezwa mu Rwanda babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, ubundi bahabwa ubufasha bw’ibanze n’abaganga kuko hari harimo n’umugore utabasha guhagarara kubera inkoni yakubitiwe muri gereza zo muri Uganda.

Uyu mugore w’imyaka 36 witwa Ngoga Nzamukosha Nyamwasa aturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gacuba, akaba yaje ateruwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu bamuryamisha hasi.

Nubwo atavuganye n’itangazamakuru kuko yari amerewe nabi, amakuru avuga ko yakuwe kuri serumu mu bitaro byo muri Uganda yari yajyanywemo nyuma yo gukubitwa inkoni nyinshi zikamumerera nabi. Nyuma y’amasaha make aryamye hasi yashakiwe akagare n’uruhande rw’u Rwanda, atangira kwitabwaho.

Abandi babiri bavuganye n’itangazamakuru bagaragaje ko bagiye bafatwa bagashinjwa kuba maneko z’u Rwanda bagafungwa, bagakubitwa ndetse bamwe bakanahatirwa kwemera ko ari za maneko.

Ndagijimana Augustin wo mu Karere ka Burera yavuze ko iwabo mu rugo baturiye Umupaka wa Uganda, aho yambukiye agiye mu mirima bafite muri icyo gihugu agahita afatwa n’abayobozi ashinjwa kuba maneko.

Ati “ Bahise banjyana Kisoro, mvuyeyo badushyira mu modoka n’abandi bane batujyana Mbarara. Twahamaze iminsi mike bahita batujyana kudufungira Kampala, ntabwo twari dufungiwe ahantu hazwi gusa twumvaga bavuga ko ari muri CMI.”

Yakomeje avuga ko aho hantu yari afungiwe yari ahamaze amezi arenga atatu, muri icyo gihe bakorerwaga itotezwa rivanze n’inkoni, ibi byose bakaba babikorerwaga batarigeze bagezwa imbere y’urukiko urwo arirwo rwose.

Ati “Inkoni zo twarazikubiswe kugeza inzara zivuyemo, banyinjije muri Gereza ya Mbarara bankubitiramo inkoni mu mutwe bituma nkomereka cyane gusa baza kundoda, bakundaga kudukubita nijoro bwacya bakadufunga.”

Ndagijimana yagiriye inama Abanyarwanda yo kwirinda kwambuka umupaka bagana muri Uganda ngo kuko bashobora kuzahurirayo n’ibibazo byinshi birimo gufungwa no kumugazwa n’inkoni.

Uwayisaba Angelique uvuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Mutovu we yavuze ko yagiye muri Uganda guhemba muramukazi we wari wabyaye, akaba yaragiye muri iki gihugu aciye ku mupaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubwo ngo yari avuyeyo asubiye mu Rwanda, yaje gufatirwa ku mupaka n’abasirikare ba Uganda bamujyana aho bita Kisoro bararayo. Bucyeye ngo bahise babajyana Mbarara bababaza ibibazo bitandukanye byerekeranye no kuba ari ba maneko.

Nyuma y’iminsi mike ngo baje kubajyana Kampala we na bo bari kumwe babafungira ahantu hatandukanye kugeza ubwo uyu munsi mu gitondo bamufunguriye bamwuriza imodoka yamugejeje mu Rwanda.

Yavuze ko ahantu yari afungiye ngo hari hari abandi Banyarwanda benshi yahasize ariko batabonye umwanya wo kuvugana uretse kubabonera kure no kumva amajwi yabo bavuga.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) nirwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b’inzirakarengane, bashinjwa ‘kuba intasi z’u Rwanda’ nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk’abandi bose.

Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Abanyarwanda batandatu barimo umugore wamugajwe n’inkoni yakubitiwe muri gereza zo muri Uganda n’undi wafunganywe n’uruhinja bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba
Umwe mu Banyarwanda yarakubiswe bimuviramo kumugazwa n'inkoni, ku buryo atabasha kugenda neza
Benshi mu Banyarwanda bafungirwa muri Uganda baba bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda
Aba Banyarwanda basabye bagenzi babo basangiye ubwenegihugu kutishora muri Uganda kuko bashobora kuhagirira ibyago
Aba Banyarwanda babanje gupimwa Coronavirus mbere yo kwemerwa gusubira mu buzima busanzwe



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-6-bari-bafungiwe-muri-uganda-barimo-n-utabasha-kugenda-kubera
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)