Itohoza ku kibazo cy'abasigajwe inyuma n'amateka bashinja uruganda rw'icyayi rwa Rubaya kubahuguza ubutaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo baturage bavuga ko batije urwo ruganda ubutaka kugira ngo buhingweho icyayi ariko ngo ubu rwatangiye kubwiyitirira mu gihe rwo ruhamya ko rwabuguze nabo.

IGIHE yakoze isesengura ryimbitse kuri icyo kibazo hagamijwe kumenya koko niba hari ubugure bw'ubutaka bwabaye hagati y'impande zombi cyangwa se niba ari ugutiza.

Ubu butaka buherereye mu Murenge wa Muhanda, Akagali ka Bugarura. Iyi miryango yavuze ko yabutije uruganda rw'icyayi rwa Rubaya kugira ngo rubuhingeho icyayi mu gihe cy'imyaka itatu, icyo gihe cyashira bakabusubizwa.

Umwe muri aba baturage bavuga ko bahugujwe ubutaka witwa Gakuru Jean aganira n'itangazamakuru yavuze ko Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanda, Mutwarangabo Innocent, ubu ukora nk'Umujyanama wa komite Nyobozi y'Akarere ka Ngororero ari we wabahuje n'ubuyobozi bw'uru ruganda.

Gakuru yavuze ko gitifu yabahuje n'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya kugira ngo rubaterere icyayi mu mirima yabo, hanyuma nyuma y'imyaka itatu bazacyegukane.

Ibyavuzwe na Gakuru Jean byunzwemo na Ntakaburimvano Jonas wavuze ko uruganda rwabahaye amafaranga make yo kuba bakoresha mu gihe icyayi kitarera.

Uwitwa Karonkano Jean nawe uri muri aba baturage bavuga ko bahugujwe ubutaka yavuze ko batigeze bagurisha ubutaka n'uru ruganda. Ati 'Niba bavuga ko twaguze nabo bazazane amasezerano twandikiranye nabo.'

Mu cyifuzo cyabo, aba baturage bagaragazaga ko uru ruganda rw'icyayi rugomba kubasubiza ubutaka bwabo n'icyayi nk'uko rwari rwabibemereye ko ruzabukoresha mu gihe cy'imyaka itatu rukabubasubiza buhinzeho n'icyayi cyangwa rukabagurira ubu butaka rukabwegukana.

Imvano y'ikibazo

Mu rwego rwo gushaka kumenya imvano y'iki kibazo, IGIHE yashatse amakuru ajyanye n'ubutaka bw'aba baturage n'uko bwaje kugera mu biganza by'uru ruganda rw'icyayi rwa Rubaya.

Iyi miryango yasigajwe inyuma n'amateka yahawe ubu butaka ubwo Leta yari muri gahunda yo gusaranganya ubutaka ku bantu bari bahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari barahunze mu 1959.

Ubu butaka bahawe mbere bwahoze ari igice kirimo inzuri mu ishyamba rya Gishwati.

Mu itohoza IGIHE yakoze, yamenye ko uruganda rw'icyayi rwa Rubaya, ari urw'Ikigo nyarwanda gikora ishoramari ririmo n'irijyanye n'ubuhinzi n'ubucuruzi bw'icyayi cyitwa Rwanda Mountain Tea Ltd.

Rwanda Mountain Tea Ltd yegukanye uru ruganda mu 2006 binyuze muri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwegurira abikorera bimwe mu bigo byayo by'ubucuruzi.

Amasezerano yakozwe hagati ya Leta y'u Rwanda na Rwanda Mountain Tea Ltd yagenaga ko abeguriwe ubuhinzi n'inganda zitunganya icyayi bagomba kuzivugurura, bakongera ubwiza bwacyo kandi bakongera n'ingano y'ubuso gihinzeho.

Mu gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye muri aya masezerano, Rwanda Mountain Tea Ltd ibinyujije mu ruganda rw'icyayi rwa Rubaya yatangiye kugirana ibiganiro n'abaturage batuye mu nkengero z'uru ruganda kugira ngo ibone ubutaka bwo kwaguriraho ubuso buteyeho icyayi.

Uku ni nako yaje guhura n'aba baturage muri Muhanda barimo n'aba basigajwe inyuma n'amateka.

Uwahoze ari Umuyobozi w'Umurenge wa Muhanda, Mutwarangabo Innocent, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya ko aba baturage bashaka kugurisha ubutaka bwabo na Rwanda Moutain Tea Ltd, yabagiriye inama yo kutabikora ahubwo bagashaka ubundi buryo bubaha inyungu bakoranamo n'uru ruganda.

Mutwarangabo yavuze kuva aba basigajwe inyuma n'amateka bahabwa ubu butaka bagiye babugurisha gake gake, ku buryo n'umwe mu baturage wabuguze nabo nyuma akaza kubugurisha n'uru ruganda ari mu batumye bashaka kugurisha n'aho bari basigaranye.

Ati 'Bamwe muri abo baguze nabo bagurisha uruganda harimo umuturage umwe wari waraguzemo hegitari esheshatu, niwe watangiye kugurisha, hanyuma rero nk'umuyobozi numva ngo na bariya barashaka kugurisha ndavuga nti bariya bantu bagurishije ejo bashobora kuza bakaba umuzigo kuri Leta, ndababwira nti ntabwo muri bugurishe kuko ejo mwazaba ikibazo mugasanga turwana n'ibibazo byanyu mutagifite n'ubutaka bwabafashaga kugira ngo mubeho.'

Icyo gihe Mutwarangabo ngo yabagiriye inama y'uko azabahuza n'uruganda bagashaka uburyo bakorana ariko batagurishije ubutaka bwabo, gusa ngo bamwe batangiye kujya banyura inyuma bakagurisha ubu butaka.

Ati 'Mbabujije, mu nama nagiranye nabo numva ntibari kubyumva neza, nza kumva amakuru y'uko harimo bamwe batangiye kugurisha ndababwira nti biriya bintu murimo si byo ahubwo hari n'uburyo wenda dushobora kuvugana n'uruganda tukumva niba narwo rwabyemera.'

'Mwe mugatanga ubutaka uruganda rukazana ubundi bushobozi mudafite bwo guhinga icyayi noneho icyayi cyamara kwera mukazumvikana n'uruganda uburyo mwajya mubaha igice kimwe cy'umusaruro kugira ngo mwishyure amafaranga bashoyemo, igihe kikazagera icyayi kigasigara ari icyanyu.'

Icyo gihe Mutwarangabo ngo yababwiye ko mu gihe icyayi kitarera baba babashakiye akazi muri uru ruganda kugira ngo babone uko babaho, gusa ngo baje kurenga kuri iyi nama yari yabagiriye bahitamo kugurisha.

Mutwarangabo yabwiye IGIHE ko aba baturage bagurishije amasambu yabo koko, ko ibyo bavuga byo kuyatiza ari inama yari yarabagiriye ariko bakanga kuyikurikiza.

Abari bahari babivugaho iki ?

Mu icukumbura IGIHE yakoze yabashije kubona 'amasezerano y'ubugure' uruganda rw'icyayi rwa Rubaya rwagiranye n'aba baturage arimo n'ayo rwagiranye na Gakuru Jean na Karonkano bavuze ko batigeze bagurisha.

Aya masezerano y'ubugure kandi agaragaraho abagabo bayashyizeho imikono haba ku ruhande rw'abagurishije n'uruganda rwa Rubaya rwaguraga.

Nzeyimana Leonidas wari umugabo ku ruhande rw'abagurishije yavuze ko aba baturage bagurishije batigeze batiza imirima yabo.

Ati 'Baragurishije kuko twanditse ko ari amasezerano ya burundu amafaranga bakayabashyirira kuri Sacco hanyuma nabo bakajya bayafata buhoro buhoro. Ntabwo batije ubutaka baragurishije, bagurisha nari mpari n'umuyobozi w'akagali na agoronome w'umurenge.'

Niyonsaba Theodomire wari Agoronome w'Umurenge wa Muhanda akaba n'umwe mu bagabo bashyize umukono kuri aya masezerano nawe yavuze ko aba baturage bagurishije birengagije inama we n'umuyobozi w'umurenge bari babagiriye.

Ibyo kugurisha kw'aba baturage byahamijwe kandi na Kampire Raymond nawe wasinye kuri aya masezerano nk'umugabo ku ruhande rw'abagurishije.

Ati 'Baragurisha bagahindukira bakavuga ko batagurishije, baragurishije rwose ariko sinibuka ngo buri muntu yahawe aya ariko icyo nzi cyo ni uko bagurishije, usibye n'uruganda n'umuturage baramugurisha bagaca inyuma bakavuga ko batagurishije.'

Kuki ikibazo kibyutse uyu munsi ?

Mutwarangabo Innocent yavuze ko mu gihe yamaze ari umuyobozi w'Umurenge wa Muhanda, nta na rimwe aba baturage bigeze bamugana bavuga ko uruganda rwanze kubasubiza imirima yabo, cyane ko bavuga ko bari barayitije mu gihe cy'imyaka itatu kandi kugeza ubu uruganda akaba arirwo rukiyihinga.

Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Alain Kabeja, yavuze ko iki kibazo cy'abaturage bashinja uruganda rwabo kubahuguza ubutaka cyatangiye kuvugwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 ubwo bajyaga mu nzego z'ibanze zo muri Ngororero kugira ngo biyandikisheho ubutaka bwabo nyuma y'igihe ntarengwa Leta yari yatanze ko abaturage bose bagomba kuba biyandikishijeho ubutaka bwabo bwose.

Kabeja yavuze ko nk'ikigo bagize ubukererwe bwo kwandikisha ubutaka bwabo kubera impinduka zagiye zirangwa mu buyobozi bw'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya.

Ati 'Habaye ubukererwe kuko habayeho guhugira mu mirimo yo kuvugurura no kwagura uruganda, kongera ubuso buhinzeho icyayi no kongera ubwiza bwacyo byagiye biranga akazi ka buri munsi, kugeza ejo bundi ubwo twarebaga mu byangombwa by'ubutaka bw'uruganda tugasanga hari bumwe butakorewe ihererekanya mutungo.'

Ubwo ngo bari basubiye inyuma ngo bajye kwandikisha ubutaka bwabo, ngo aba baturage barabigaritse, Kabeja akemeza ko hashobora kuba hari abantu babashutse babumvisha ko ubwo uruganda rusubiye mu nzego z'ibanze kuzuza ibisabwa rushobora no kuba rwarataye amasezerano y'ubugure bari baragiranye.

Ati 'Twasubiye inyuma dusanga bariya baturage tutarigeze duhinduza dushyiraho itsinda ribishinzwe rijyayo ribonana nabo, ribonana n'umuyobozi w'Akagari ka Bugarura kugira ngo baduhindurize baranga baranangira bavuga ko dushaka kubahuguza ubutaka bwabo ariko dufite amasezerano y'uko twaguze nabo.'

Kabeja yavuze ko nta buryo baba barahuguje aba baturage ubutaka bwabo buri munsi ya hegitari 10 kandi hari ubundi baguriye rimwe n'ubu bw'abandi baturage bo muri aka gace burenga hegitari 300 kandi bwo bukaba nta kibazo ndetse n'abo babuguze nabo bakaba bari kubafasha muri iyi nzira yo kubwandikisha.

IGIHE yabonye impapuro zigaragaza uko aba baturage bafungurijwe konti muri Sacco n'uko amafaranga yagiye ashyirwa kuri konti zabo.

Nyuma yo kumva iki kibazo IGIHE yamenye ko Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bwatumije inama igamije gukemura burundu iki kibazo. Iyi nama yanahamagajwemo Abayobozi bwa Rwanda Mountain Tea Ltd izaba ku wa 5 Gashyantare 2021.

Iki ni kimwe mu gice cy'ubutaka aba baturage bavuga ko bahugujwe n'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya rwo rukemeza ko rwabubaguriye
Aya ni amasezerano y'ubugure uruganda rw'icyayi rwa Rubaya rwagiranye n'aba baturage
Uruganda rwa Rubaya ruvuga ko rwagiye rwishyura aba baturage amafaranga akanyuzwa kuri Sacco Muhanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itohoza-ku-kibazo-cy-abasigajwe-inyuma-n-amateka-bashinja-uruganda-rw-icyayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)