Ubuzima busharira bwa Ntakirutimana, umukozi wo mu rugo wamwenyuye nyuma yo kuba umujura ruharwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kuba warayumvise na we ukamera nkanjye cyangwa ukibaza byinshi kurushaho, ibaze kumva umuntu yihanukiriye akaririmba ati “Abandi barushywa no kuvuka naho njye nduha buri munsi kugeza gupfa, ndahendahenda amahirwe yanjye ariko akanga kunsekera.”

Akongera ati “Nirutse mu nyuma z’ifaranga maze kuronka banca inyuma baransahura, mahirwe yanjye wagiye hehe ko nsangira inyanya n’inyoni? Aho nkomanze nsubizwa inyuma, nasaba nkimwa, navukanye amaraso mabi. Imvura iranyagira mu mutwe, umuvu ukantwara umutima.”

Numvaga ari ibikabyo rwose nta muntu wahura n’ibizazane nk’ibyo mu buzima, kugeza ubwo numvise noneho inkuru mpamo ya Ntakirutimana Anastase, wanyuze mu buzima bushaririye kuva akiri umwana, bugakomeza kugeza abaye ingimbi, akabona nta yandi mahitamo agahinduka rubebe akayoboka iy’ubujura, akayogoza urusisiro.

Ntakirutimana Anastase yavukiye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, se umubyara yashatse abagore babiri, akaba ari we mfura ku mugore wa kabiri, se yashatse uwa mbere amaze kwitaba Imana, bakabyarana abana batanu.

Mu kiganiro kirambuye Ntakirutimana yagiranye na 1K Studio, yavuze ko yisanze iwabo ari abakene cyane, babayeho mu buzima butoroshye ku buryo no kubona ibyo kurya bitari byoroshye, kugeza ubwo n’ishuri ryamunaniye ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ati “Ni ukuvuga ngo nkimara kumenya ubwenge, nasanze iwacu nta bushobozi bafite, tuba mu buzima bwo kurya ari uko bavuye guca inshuro cyangwa se gusaba. Najyanaga na mama gusaba mfite imyaka nka 13 nk’abandi bose ujya ubona bafunguza ku muhanda bagenda basabiriza, icyo gihe nisanze ari bwo buzima turimo.”

Ntakirutimana yavuze ko yakuriye muri ubwo buzima, kugeza ubwo yabonye bitakihanganirwa, inzara ivuza ubuhuha ku buryo bamaraga nk’iminsi ibiri batariye ngo yagiriye impuhwe barumuna be bajyaga kwiga bashonje, ahitamo kuva mu ishuri ajya gupagasa ngo byibure ajye agaburira barumuna be.

Ati “Natwazaga abantu imizigo, amasaka, ibijumba, imyumbati, bakampa nka 100 Frw cyangwa 200 Frw nkagenda nyongeranya nkaza gutahana nka 700 Frw. Nakoze ubuyede cyangwa nkajya kubumbira abantu amatafari y’impunyu.”

Ibyo nabyo ngo yabonye ntacyo bitanga cyane ko yari akiri n’umwana atarageza imyaka 18, yahisemo kuyoboka iyo kwiba ibya rubanda kugira ngo abone ibyo ajya kugaburira barumuna be.

Yagiye afatwa agakubitwa nk’iz’akabwana kenshi, ariko ntibyamuhinduye ahubwo yarushijeho kuba ruharwa. Yayogoje agace kose kugeza ubwo yatangiye kujya yiba n’ibikomeye akajya kugurisha afatanyije n’agatsiko ke.

Umunsi umwe Ntakirutimana yaje kwiba igare arafatwa arakubitwa bikomeye cyane, ni icyo gihe yahise afata umwanzuro wo kubisezera ahitamo kutazongera kwiba, ahubwo afata inzira yerekeza i Kigali gushaka ubuzima.

Ntakirutimana Anastase yavukiye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi

-  Ageze i Kigali , ubuzima ntibworoshye

Ntakirutimana ageze i Kigali, ntiyari azi aho yerekeza kuko nta muntu yari azi, yamaze amasaha menshi muri Gare ya Nyabugogo bumwiriraho. Icyo gihe ni bwo yafashe urugendo ashakisha aho yarara, arahabura arara mu mayira ntiyasinzira.

Bucyeye ngo ni bwo yahamagaye umuntu yari azi uba i Kigali amwemerera kumucumbikira iminsi mike mu gihe agishaka akazi.

Ntibyatinze akazi yarakabonye ko gukora imirimo muri resitora, agahuriramo n’imvune zikomeye kuko ngo byose ni we byarebaga, ari ukuvoma, koza ibyombo, guteka n’ibindi. Ibi byatumye imvune zimubana nyinshi rero karamunanira arirukanwa.

Nyuma yabwo ni bwo yahise abona akazi ko mu rugo yagombaga kujya ahembwa 8000 Frw, yarahakoze ukwezi gushize bamuhemba 1000 Frw gusa, bahita banamwirukana byihuse, agenda abunza imitima yabuze aho yerekeza.

Aho ngaho ngo ni ho yahuriye n’imvune zikomeye mu buzima bwe, yakoraga afashwe nabi n’abakoresha be, atotezwa, byose akabyihanganira, ni ho ngo yahise abonera ko abakozi bo mu rugo benshi bafashwe nabi n’abakoresha babo.

Yagize ati “Abakozi bo mu rugo buriya ni abantu bagowe cyane, nagiye mbibona ibyankorewe, naratukwaga, ugasanga ndi kurebwa nabi, barambyutsa saa Cyenda z’ijoro, ubwo nkanakubitwa. Hari umugabo udafite umutima mwiza, yarazaga ubwo yasanga umuntu ari kuruhuka nko mu kazu k’abakozi ubwo akaba aransohoye…mbese ukabona arimo kumpohotera, umunsi umwe aza no kunkubita, ndavuga nti ‘Mana yanjye ibi nibyo naje gushaka i Kigali?”

Aha kandi ngo yanahahuriye n’ikibazo cyo kuvunika ku igufwa mu rukenyerero, ubwo yari yagiye kuvoma kuko yajyagayo n’igare kandi atarizi neza. Umunsi umwe ni bwo ryamugushije, kugeza ubu ngo ntarabona uburyo bwo kwivuza neza.

Ntakirutimana avuye aho yaje kugira amahirwe abona undi musore akorera akajya amuhemba 15000 Frw, avuga ko yamubereye umuntu w’imfura cyane, kuko yamuhemberaga igihe kandi akamufata neza, ndetse ngo yatangiye no kujya amujyana gusenga, bigezaho na we arakizwa.

Kuva ubwo Ntakirutimana Anastase yahise atangira kujya yandika indirimbo zihimbaza Imana, zimwe yatangiye no kuzisohora, ndetse ngo afite n’impano yo kwandika filime no kuba yazikina.

Gusa na none avuga ko ubushobozi bwo kuba yakora ibyo byose neza ngo buracyari ntabwo, kuko ubu agikora akazi ko mu rugo, kandi akaba ari na we ufasha umuryango we wose yasize mu cyaro, yaba mama we urwaye ndetse na barumuna be bari mu ishuri.

Ati “Njyewe ikintu nasaba ni ubufasha nk’umuntu wakumva yanjyana muri studio akankoreshereza indirimbo, yaba akoze cyane, umuntu wankoreshereza videwo, umuntu yamfasha gusohora filime, yaba akoze cyane.’’

Yavuze ko asaba ubufasha kuri barumuna be bakeneye kwiga n’umubyeyi we ushaka kwivuza kuko we nta bushobozi afite bwo kubitaho wenyine.

Ntakirutimana wigeze kuba umujura ubu yerekeje amaso ku muziki uhimbaza Imana nubwo agihura n'imbogamizi



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-busharira-bwa-ntakirutimana-umukozi-wo-mu-rugo-wamwenyuye-nyuma-yo-kuba
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)