Umutwaro w'amadeni yabaye menshi bitewe na COVID-19, kimwe mu bishyize ibihugu byo mu karere mu rungabangabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bitewe n'ingaruka icyorezo cyagize ku bukungu bw'ibihugu cyane ibyo mu Karere, byatumye ingano y'amadeni byafataga yiyongera cyane, aho arenga 50% mu yakoreshejwe n'ibihugu ari ayavuye mu madeni, ibi bikaba bituma bigoranye kuba byabona andi madeni n'inkunga y'amafaranga mu 2021.

Abasesenguzi mu by'ubukungu bavuga ko ibihugu byo mu Karere bigikeneye amafaranga menshi bitewe n'uko icyorezo gikomeje kwiyongera, bikaba bikigoranye ko ibikorwa byinshi by'ubukungu byinjiriza ibihugu byakongera gukora ku kigero cyuzuye.

Kuba ubukungu bw'Isi butarasubira ku murongo byatumye ubuhahirane mpuzamahanga busubira inyuma, kuri ubu ibihugu bisigaranye gusa amahirwe yo gutegereza inkunga zava mu bigo mpuzamahanga bimwe na bimwe, birimo IMF, Banki y'Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Afreximbank kugira ngo haboneke ubufasha bwihutirwa.

Ibihugu byinshi byo mu Karere bikomeje gusaba ibihugu bikize kubyorohereza imyishyurire y'inguzanyo bibibereyemo, mu gihe bigikomeje no gushakisha ahakurwa andi mafaranga yo kubifasha gukomeza guhangana n'icyorezo n'ingaruka zacyo ku bukungu.

Kugeza ubu IMF imaze gutanga agera kuri miliyari 16 $, yo gufasha mu buryo bwihutirwa ibihugu 34 byo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, ndetse inoroshya uburyo bwo kwishyura imyenda, iherutse kandi gutangaza ko izakomeza guha ibihugu byinshi ubufasha bw'amafaranga yo kubifasha gusohoka muri ibi bihe bitoroshye.

IMF yabwiye The East African iti 'Ibihugu bimwe biri gusaba icyiciro cya kabiri cy'ubufasha bwihutirwa, naho ibindi bisaba ko haba ibiganiro byo gusubukura amasezerano yari asanzweho yo guhabwa inkunga. Tuzakomeza gukorana n'ibihugu byose binyamuryango, tubifasha mu gukomeza guhangana n'icyorezo ndetse no kwigobotora ingaruka zatewe nacyo.'

Mu gihe icyorezo gikomeje kwiyongera cyane mu bihugu byo mu Karere, aho bikeneye amafaranga yo kugura ibikoresho byinshi byo gupima icyorezo n'iby'ubwirinzi ku baganga byisumbuyeho, hakenewe kandi n'ubufasha mu kuzahura ibikorwa byadindijwe n'icyorezo.

Amafaranga Akarere gakeneye ajyanye n'ibyo bikorwa byo guhangana n'icyorezo harimo no kugura inkingo n'ibindi, ni arenga miliyari 100 $, mu gihe hafi y'ibihugu byose bimaze kuguza no gukoresha impuzandengo y'arenga miliyoni 100 $ buri kimwe ugereranyije.

Imibare yo muri Nzeri 2020, igaragaza ko Sudani ari cyo gihugu cyakoresheje amafaranga menshi mu bikorwa bijyanye n'ubuvuzi mu gihe cya Coronavirus, aho yakoresheje abarirwa muri miliyoni 542 z'amadolari.

Ni mu gihe Ethiopia ari nayo yibasiwe cyane n'icyorezo muri aka Karere, yakoresheje agera kuri miliyoni 430 $, Kenya ikoresha agera kuri miliyoni 337 $, Uganda miliyoni 81 $, Sudani y'Epfo ikoresha miliyoni 13 $, naho Tanzania ikoresha agera kuri miliyoni 12 $.

U Rwanda rwo rwakiriye ubufasha bwihutirwa bwo guhangana n'icyorezo bwavuye muri IMF, bugera kuri miliyoni 220 $, yanyujijwe mu Kigega cy'Ingoboka cya IMF.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, mu mwaka ushize yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko igipimo cy'amadeni igihugu cyafashe, cyazamutse kikava ku kigero cyo hasi kikagera ku gipimo kiringaniye, ndetse n'ubukungu bukamanukaho 12% mu gihembwe cya kabiri cya 2020, bitewe n'icyorezo.

Ibihugu byo mu Karere biri mu rungabangabo, amadeni ni menshi kandi biracyakeneye amafaranga mu gukomeza guhangana n'icyorezo cya Coronavirus



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutwaro-w-amadeni-yabaye-menshi-bitewe-na-covid-19-kimwe-mu-bishyize-ibihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)