Abagore bubatse ngo bagakwiye kujya bashimira inshoreke kuko arizo zituma ingo zabo ziramba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Okoro avuga ko abagore bashatse iyo bamenye ko umugabo afite inshoreke, bituma batirara, ahubwo nabo bakora ibintu bitandukanye kugira ngo ari bo begukana imitima y'abagabo babo n'ubundi baba bareguriwe.

Uyu mugore nk'uko Naijanews ibitangaza, ati ' Iyo hataba inshoreke, ingo nyinshi ziba zarasenyutse kera.'

Imvugo ya Okoro yakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe barabishyigikira, abandi babitera utwatsi.

Uwitwa Funmi Adenike ati ' Niyo mpamvu ahubwo abagabo badakemura ibibazo bafite ibibazo biri mu ngo zabo kuko baba babikemuriye hanze. Benshi muri bo ntibanasaba gatanya. Babonye aho bakemurira ibibazo.'

Ese aha wowe wajya kuruhe ruhande?



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abagore-bubatse-ngo-bagakwiye-kujya-bashimira-inshoreke-kuko-arizo-zituma-ingo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)