Nkunda uyu mukino! Umugore wa Messi yinjiye m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ruccuzzo w'imyaka 32 y'amavuko, yeretse abakunzi be ko amaze kumenya gutera igipfunsi ndetse n'uburyo wirinda uwo muhanganye.

Uyu mugore ufite abantu barenga Miliyoni 13 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yatangaje ko nta burambe aragira muri uyu mukino kuko amaze ukwezi kumwe gusa yitoza, ariko awukunda cyane.

Yagize ati 'Natangiye mu kwezi gushize kandi ndacyitoza. Ndabikunda'.

Ruccuzzo ukomeje gukorera imyitozo aho batuye i Barcelona, abamwigisha uyu mukino bavuga ko bashaka guhindurira ubuzima abantu bukaba bwiza binyuze mu kubazamurira icyizere no kubongerera ubwenge.

Intego y'uyu mugore ukomeje gukora siporo z'ubwoko butandukanye, ni uguharanira gukomeza kugira ubuzima bwiza, kurwanya ibiro ndetse no kugira umubiri mwiza.

Messi na Ruccuzzo bafitanye abana batatu, aribo Thiago Messi Roccuzzo, Mateo Messi Roccuzzo, Ciro Messi Roccuzzo.

Ruccuzzo amaze ukwezi akina umukino w'iteramakofe

Umugore wa Messi avuga ko akunda umukino w'iteramakofe cyane

Ruccuzzo arashaka gukomeza kugira umubiri mwiza

Ruccuzzo na Messi bafitanye abana batatu

Ruccuzzo afie abantu barenga Miliyoni 13 bamukurikira kuri Instagram



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102391/nkunda-uyu-mukino-umugore-wa-messi-yinjiye-mu-mukino-witeramakofe-amafoto-102391.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)