Benshi bakubiswe n'inkuba nyuma yo kumenya akayabo k'amafaranga imyenda Amavubi yagiye yambaye igura – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 12 Mutarama 2021 nibwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi bafashe indege berekeza muri Cameroun mu mikino ya CHAN 2020. Abantu benshi bagiye bagaruka ku myambaro aba bakinnyi bari bambaye buri wese agenda ayivugaho bitewe nuko ayibona. Hari abantu benshi bagiye bibaza ku giciro cy'iyi myenda yakozwe na Moshions. YEGOB twabakoreye ubushakashatsi kugirango tubarebere igiciro cy'iyi myenda, imwe mu yikunzwe mu yikorerwa hano mu Rwanda (Made in Rwanda).

Uku niko Amavubi yagiye muri Cameroun yambaye

Nkuko urubuga rucururizwaho iyi myenda arirwo shop.moshions.rw rubigaragaza, iyi myenda izwi ku izina rya Ishema ikorwa n'iduka rya Moshions igura amafaranga ibihumbi ijana na cumi na bitanu (115000Frw).

Iyi myenda Amavubi yagiye yambaye igura 115000Frw

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/benshi-bakubiswe-ninkuba-nyuma-yo-kumenya-akayabo-kamafaranga-imyenda-amavubi-yagiye-yambaye-igura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)