Ikipe y'igihugu ni iyabo ntaho bazayijugunya – Sugira Ernest #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Sugira Ernest avuga ko n'ubwo abantu batabafitiye icyizere ariko bakwiye kumenya ko ikipe y'igihugu ari iyabo ntaho bazayihungira bityo ko bakwiye kubana nayo mu bibi n'ibyiza.

Amavubi ari muri Cameroun aho yitabiriye irushanwa rya CHAN ritangira uyu munsi muri Cameroun.

Bitewe n'umusaruro imaze iminsi itanga ntabwo abanyarwanda benshi bayifitiye icyizere.

Kuva yahagaruka mu Rwanda tariki ya 13 Mutarama yerekeza muri Cameroun, hakomeje kugenda hagaruka inkuru mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zigaruka n'ubundi ku musaruro w'Amavubi.

Ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo bamwe mu bakinnyi bandikaga ku mbuga nkoranyambaga zabo biyama itangazamakuru bavuga ko ribatesha agaciro n'umutoza wabo.

Kuri iyi ngingo, Sugira Ernest yatangaje ko adakunze gukurikira ibivugirwa mu itangazamakuru cyane ariko na none iyo abonye umwanya arasoma ndetse bimwe yarabibonye.

Avuga ko abantu bakwiye gukunda ikipe y'igihugu kuko ari iyabo ndetse ntaho bayihungira, bakabana nayo mu byiza n'ibibi.

Ati'abatadufitiye icyizere bagomba kukitugirira kuko igihugu ni icyabo, ikipe y'igihugu ni iyabo ntaho bazayijugunya nta n'aho bazayishyira, byiza tugomba kubisangira, bibi tukabisangira.'

Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo nabo bikubite agashyi batange umusaruro, bahe abanyarwanda ibyishimo babitezemo.

AtI'Igihe kirageze ngo natwe tubihindure tubahe ibyiza nk'uko babikeneye banabikumbuye nk'uko bahoze babiririmba mu gihe cyashize, navuga ko turi mu nzira nziza zo kubikosora.'

Muri CHAN Amavubi ari mu itsinda C na Togo, Uganda na Maroc, umukino wa mbere bazawukina na Uganda ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Ni inshuro ya 4 u Rwanda rugiye kwitabira CHAN, bwa mbere rwakinnye iya 2011, 2016 yabereye mu Rwanda, 2018 yabereye muri Maroc n'iyi ya 2020 igiye kubera muri Cameroun.

Sugira abona abanyarwanda bagomba gukunda ikipe y'igihugu mu byiza n'ibibi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ni-iyabo-ntaho-bazayijugunya-sugira-ernest

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)