Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk'akabari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko rwafatiwe mu nzu y'umuturage rwayihunduye nk'akabari, iyo nzu ihereye mu Mudugudu wa Kanserege Akagari ka Kanserege Umurenge Kagarama. Ubusanzwe iyi nzu ba nyirayo baba hanze y'Igihugu ikaba yarasigayemo abana babo batatu. Urubyiruko rwari ruyiteraniyemo rwaturutse mu mirenge itandukanye y'uturere dutatu tugize umujyi wa Kigali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko gufatwa k'uru rubyiruko rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 byaturutse k'ubukangurambaga bakora umunsi ku munsi.

Yagize ati “Kugira ngo tumenye ko uru rubyiruko ruteraniye muri iyi nzu ni amakuru twahawe n'abaturage bamaze kumva neza akamaro k'ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19. Nibo baduhamagaye batubwira ko muri urwo rugo bumvamo urusaku rw'abantu barimo kunywa banabyina; bakimara kuduha amakuru rero twafatanyije na Polisi n'izindi nzego zishinzwe umutekano muri uyu Murenge tuza kubafata.”

Umutesi yakomeje avuga ko uru rubyiruko ibikorwa rwakoze ari ibintu bibabaje kandi bigayitse kuba birengagije amabwiriza n'ingamba Leta yirirwa ikangurira abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “ Ubu dufite urubyiruko rurimo gufatanya n'ubuyobozi ruharanira ko amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi yubahirizwa, mu gihe aba barimo bacungana n'ubuyobozi kugira ngo barenge ku mabwiriza, ni ibikorwa bigayitse cyane bikwiye kwamaganwa na buri wese.” Yashimiye abaturage batanze amakuru arushaho kubakangurira kwirinda Covid-19 no kuba buri wese yagira uruhare rwo gutanga amakuru y'abarenga ku mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bahawe amakuru ko mu rugo rw'umuturage hahinduwe akabari abantu barayemo banywa babyina bagacyesha ijoro.

Yagize ati “Ntabwo byemewe guhindura urugo akabari kimwe no gukoreramo n'ibindi birori ibyo ari byo byose bihuriza abantu hamwe. Tubivuga kenshi twibutsa abaturarwanda ko ibirori bibujijwe mu ngo kimwe n'ahandi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ntabwo Polisi yajya kuri buri rugo rwa buri muntu ariko abarenga ku mabwiriza bamenye ko hari abantu baturanye baduha amakuru, bakwiye kumenya no kuzirikana ko uwububa abonwa n'uhagaze.”

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko ubwo Polisi yajyaga gufata uru rubyiruko rwari rwaraye mu birori harimo bamwe muri bo babatutse ntibashake no kumva ibyo bababwira.

Yagize ati “Ntabwo byemewe gutuka Abapolisi cyangwa ngo ubasuzugure mu gihe bari mu kazi bashinzwe. Nibigenzurwa bagasanga abo bantu batukanye bazakurikiranwa bahanwe hakurikijwe amategeko uko abiteganya.”

CP Kabera yavuze ko uru rubyiruko rwari ruvuye ahantu hatandukanye bityo hashobora kuba harimo uwanduye akaba yakwanduza bagenzi be n'abo bakanduza abandi, aha akaba yibukije abaturarwanda ko bakwiye kubahiriza gahunda ya guma mu Mujyi wa Kigali, guma mu Karere utuyemo ikindi abantu bakirinda ingendo zitari ngombwa n'amakoraniro abahuza n'abandi mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n'inzego za Leta yo kurwanya Covid-19. Yavuze ko abafashwe bahabwa ibihano hakurikijwe amabwiriza uko abiteganya yo kurwanya Covid-19

Umwe muri uru rubyiruko rwafashwe yavuze ko barenze ku mabwiriza yashyizweho aboneraho kugira inama bagenzi be kwirinda kurenga ku mabwiriza ashyirwaho na Leta kuko bashobora kuhandurira Covid-19 ibyari ibyishimo bikabaviramo umubabaro.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kicukiro-abagera-kuri-17-bafashwe-bakora-ibirori-urugo-baruhinduye-nk-akabari
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)