Imirimo yo kubaka ikigo cya Ellen DeGeneres igeze kuri 50% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ellen DeGeneres Campus ni Ikigo kiri kubakwa n'Umuryango nterankunga wa Ellen Fund wa Ellen DeGeneres uzwi cyane mu bikorwa by'imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye n'Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund' usanzwe ukora ibikorwa byo kubungabunga ingagi zo mu Birunga, ziri mu binyabuzima bigeramiwe cyane ndetse bishobora no gucika ku Isi biramutse bititaweho.

Ni umushinga uzatwara muri rusange miliyoni 10$ (arenga miliyari 9.8 Frw), ukazarangira mu mpera z'uyu mwaka, aho kuba mu ntangiriro zawo nk'uko byari biteganyijwe, mbere y'uko icyorezo cya Coronavirus gihagarika ibikorwa byo kubaka byari byatangiye mu mwaka wa 2019.

Iki kigo kizaba kigizwe n'ibice bitatu, birimo igice cyagenewe ubushakashatsi, igice cyagenewe kwigisha ndetse n'igice kizaba kigizwe n'ahashyirwa amafoto y'ingagi, ndetse hakazaba hari igice cyakira abanyeshuri n'abandi bashakashatsi baje kuri icyo kigo.

Nikimara kuzura kandi, iki kigo kizaba Ibiro Bikuru by'Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wari usanzwe ukodesha mu birometero 30 uvuye mu Birunga, kandi ari ho ibikorwa by'uyu muryango bishingiye.

Félix Ndagijimana ushinzwe ibikorwa byo gukurikirana uyu mushinga mu Muryango wa Dian Fossey Gorilla Fund, yabwiye The New Times ko ibikorwa by'uyu mushinga birimbanyije.

Yasobanuye ko muri rusange 'igice cyo kwigisha kizaba kigamije gutoza abazakomeza kurengera ibidukikije mu bihe biri imbere. Kizaba kigizwe n'amashuri, isomero ndetse n'icyumba kirimo mudasobwa'.

Igice cy'ubushakashatsi cyo kizaba kigizwe n'ibiro ndetse na laboratwari zitandukanye, ndetse kikazaba gifite umwanya w'aho abashakashatsi bashobora guhurira bakungurana ibitekerezo.

Igice kirimo amafoto na cyo kikazajya gifasha abakerarugendo kurushaho kwiga imibereho y'ingagi, uko zishobora gukomeza kubungwabungwa ndetse n'ibikorwa by'Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund.

Ni ikigo kiri kubakwa na MASS Build Design Group, kikazaba cyubatse ku buryo kirengera ibidukikije, aho kizaba gifite uburyo bwo gufata amazi y'imvura ndetse n'uburyo bwo gusukura amazi yamaze gukoreshwa, kugira ngo yongere abyazwe umusaruro.

Ndagijimana yavuze ko ibikorwa byo kubakwa byadindijwe n'uko 'imirimo yo kubaka yahagaritswe mu gihe cy'ibyumweru bitandatu hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020, igihe igihugu cyose cyashyirwaga muri gahunda Guma mu Rugo mu rwego rwo guhangana na Coronavirus'.

Yongeyeho ko no mu gihe imirimo yasubukurwaga, ibintu bitahise bisubira mu buryo nk'uko byahoze, ati 'twakomeje kubahiriza amabwiriza yo kurinda abakozi bacu. Umubare w'abakozi wakomeje kwiyongera kuva icyo gihe, kandi twakomeje gukurikiza ingengabihe yo kubaka twari twarihaye'.

Umushinga wo kubaka iki kigo witezweho kuzatanga imirimo igera ku 1 500, aho 40% by'abazayikora ari abagore. Muri miliyoni 10$ ziri kubaka iki kigo, 2,5$ zizakoreshwa mu kugura ibikoresho byo mu Rwanda, naho izindi miliyoni 2$ zikoreshwe mu guhemba abakozi bazakora muri icyo kigo, ibintu bizanarushaho guteza imbere abagituriye n'abakibonamo imirimo.

Iki kigo kandi kizaba ikigo cy'icyitegererezo mu kurinda urusobe rw'ibinyabuzima no gukoresha neza umutungo kamere mu Rwanda.

Igitekerezo cyo kubaka 'Ellen DeGeneres Campus' cyagizwe n'umufasha wa Ellen DeGeneres, Portia de Rossi, wahisemo ko hakorwa 'ikintu gisobanura amateka n'ahazaza ka DeGerenes', maze akazabimuha nk'isabukuru y'imyaka 60 yari yujuje.

Ibi byaturutse ku nkuru DeGeneres yari yarahawe umukunzi we, aho yamubwiye ko kimwe mu bintu byahinduye ubuzima bwe ari kukubona ifoto ya Dian Fossey wari umushakashatsi muri Amerika, wari warateye umugongo icyo gihugu akaza kuba mu Birunga aho yafashaga mu kubungabunga ingagi zari ziri kugenda zishiraho mu Isi.

DeGeneres yabwiye ko Rossi ko icyo gikorwa cyamuhinduriye ubuzima ndetse agakura yumva ashaka kuzakora ikintu cyagirira abandi akamaro.

Ni muri urwo rwego Rossi yatekereje ku kumukorera ikintu azajya aterwa ishema na cyo mu gihe azaba arangije ibiganiro akora byo kuri Televiziyo, dore ko amaze kugwiza imyaka 61.

DeGeneres yaje no kuza mu Rwanda asua ingagi zo mu Birunga, aho avuga ko ari igikorwa 'cyamuhinduriye ubuzima', yongeraho ko 'mu gihe ugize amahrwe yo kujya gusura ingagi, ntuzayiteshe'.

Ellen DeGeneres arazwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro muri Amerika kuko afite ikiganiro gikunzwe cyane kitwa 'The Ellen Show', aho atumiramo ibyamamare bitandukanye muri icyo gihugu.

Igishushanyo mbonera cy'Ikigo Ellen DeGeneres Campus
Iki kigo kizaba cyubatse ku buryo burengera ibidukikije
Ellen DeGeneres afite ikiganiro akorana n'ibyamamare gikunzwe cyane muri Amerika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ikigo-cya-ellen-degeneres-igeze-kuri-50

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)