Undi musirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021 nibwo uyu musirikare w’u Burundi yishwe. Mu masaha y’igitondo, Ingabo za Minusca zirimo iz’u Burundi n’iza Bangladesh zafashe urugendo zigiye mu bikorwa byo kugenzura uko umutekano wifashe mu bice bya Grimari.

Mu nzira zigenda, zaje gutegwa n’abarwanyi babagabaho ibitero bibiri, icya mbere nta muntu wapfuye ariko mu cya kabiri umusirikare w’u Burundi yishwe ndetse abandi babiri ba Bangladesh bakomereka byoroheje.

Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yunamiye uyu musirikare wapfuye ndetse yihanganisha umuryango we, ingabo z’u Burundi ndetse na Guverinoma y’iki gihugu anifuriza abandi basirikare ba Bangladesh bakomeretse gukira vuba.

Uyu musirikare w’u Burundi yishwe nyuma y’abandi batatu bishwe mu mpera z’umwaka ushize ku wa 25 Ukuboza 2020 mu gitero bagabweho n’inyeshyamba.

Abo basirikare bo biciwe mu Karere ka Dékoa kari mu Ntara ya Kémo. U Burundi bufite ingabo zigera kuri 760 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/undi-musirikare-w-u-burundi-yiciwe-muri-centrafrique
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)