Umugore yagiye kwiba agezeyo abanza gukaranga inkoko no guteka umureti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Australia, haravugwa inkuru y' umugore utatangajwe amazina utuye mu Mujyi wa Marion yatawe muri yombi nyuma yo kujya kwiba itabi, yagerayo akabanza kwikarangira inkoko no guteka umureti mbere yo kwiba.

Ibi byabereye mu majyepfo y'umujyi wa Adelaide. Nyir'urugo yakanguwe n'impumuro y'ibyo kurya yumvise mu gikoni cye ubwo yari akangutse mu gicuku.

Ubwo yageraga mu gikoni, yasanzemo umugore w'imyaka 43 atazi, atetse ibyo kurya afite n'ipaki y'itabi yakuye muri iyo nzu.

Uyu mugore yahise asohoka, ariko itabi ararijyana, undi na we ahuruza polisi yaje guta muri yombi uwo mugore. Ubu ategereje kugezwa imbere y'ubutabera.

Umugabo wo muri Kenya yari yiteguye kurongora umugore wa kane â€" umuhungu we atorokana inka zari zatoranijwe nk'igiciro cy'umugeni



Source : https://impanuro.rw/2020/12/01/umugore-yagiye-kwiba-agezeyo-abanza-gukaranga-inkoko-no-guteka-umureti/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)