Abakinnyi 36 bahamagawe gutangira umwiherero wa CECAFA U17 izabera i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, Yves Rwasamanzi yamaze guhamagara abakinnyi 36 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura CECAFA U17 izabera mu Rwanda muri uku kwezi.

Guhera tariki ya 13 kugeza 28 Ukuboza 2020, mu Rwanda hazaba habera imikino y'igikombe cya CECAFA U17.

Iri rushanwa rikaba rizanatanga itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 17 ku makipe abiri(ni ukuvuga azagera ku mukino wa nyuma).

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, Yves Rwasamanzi akaba yamaze guhamagara abakinnyi 36 bagomba kumufasha muri uru rugamba.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya mbere kumwe na Eritrea na South Sudan

Urutonde rw'abakinnyi 36 bahamagawe

Abanyezamu: Byiringiro James, Ruhamyankiko Yvan, Cyimana Sharon, Niyonsaba Ange Elia

Ba myugariro: Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Serieux, Niyonkuru Fiston, Nshuti Samuel, Ishimwe Moise, Shema Nginza Shemaya, Muhire Christophe, Ishimwe Rushami Alvin na Oleka Salom

Abakina hagati mu kibuga: Mwizerwa Eric, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Niyogisubizo Asante Sana, Niyo David, Cyusa Mubarak Akrab, Rwagasore Sharifu, Rugambwa Fred, Iradukunda Siradji, Muvunyi Danny, Tabaro Rahim, Rwatangabo Kamoso Steven, Itangishaka Hakim, Salim Saleh, Sibomana Sultan Bobo na Irakoze Jean Paul

Ba rutahizamu: Mugisha Edrick Kenny, Irihamye Eric, Niyokwizerwa Benjamin, Nshingiro Honore, Akimanizanye Papy Moussa, Shami Arsene na Uwizeyimana Celestin

Amavubi U17 yahamagawe
Abakinnyi na Staff Technique bazakorana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-36-bahamagawe-gutangira-umwiherero-wa-cecafa-u17-izabera-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)