Uyu mukozi wa REB watawe muri yombi yitwa Habinshuti Salomon, ndetse n'umwe mu bakandida bashakaga akazi k'ubwarimu wamuhaye ruswa kugirango amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.
Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB rivuga ko 'Iperereza rirakomeje kugirango hafatwe n'abandi bagiye batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y'ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k'ubwarimu. '
RIB iributsa abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.