Tubwizanye ukuri: Ubundi kubwira umugore/umugabo utari uwawe ko ari mwiza byangiza iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abantu benshi biyumvisha ko igihe umusore cyangwa inkumi bamaze gushinga urugo, nta muntu uba ukibona ibyiza cyangwa ubwiza bw'uwo mugabo cyangwa umugore, cyangwa yanabibona akaba atemerewe kuba yabimubwira.

Ugasanga ndetse mu gihe undi muntu yaba abonye ubwiza bw'uwo mugabo cyangwa umugore akanabivuga, bifatwa nko kurengera.

Ariko aha nibaza igitangaza kiba kibaye, kubwira umugabo w'undi mugore ngo ni mwiza, cyangwa umugore w'undi mugabo ngo ni mwiza!

Kuba umuntu yarashatse ntibivuga ko undi muntu atabona ubwiza bwe, ndetse no kubimubwira mba numva nta kurengera biba birimo, cyane cyane ko burya ikintu umuntu yemera akavuga mu ruhame wa mugani azi ko uwo muntu yanashatse, buriya aba ari ibintu bigaragara bidasaba gushishoza.

Hari abo njya numva ngo banabipfuye, ndetse bigakurura intonganya ngo babwiye umugabo/umugore we ko ari mwiza. Ibyo bigatuma niba ari ahantu bari bajyanye bataha batavugana ngo bavuze ko mugenzi we ari mwiza!

Ibi kandi ntibiba gusa kuri ba nyir'ubwite, kuko no muri sosiyete ubona umuntu uvuze ngo uriya mugore/mugabo wa kanaka ni mwiza, bahita bamufata nk'umuhehesi cyangwa umuntu utagira ikinyabupfura, mbese nk'umuntu warengereye cyane.

Hari n'abatinyuka kumubaza ngo “Ubwiza bw'umugabo/umugore w'abandi ububona ute”? Nk'aho uyu nyir'ukubivuga afite ubumuga bwo kutabona!

Nyamara njyewe mba mbona nta gitangaza yakoze nta n'amakosa aba agize. None se niba koko ubwo bwiza abufite, uba uzi ko agenda abusize mu rugo? Cyangwa se gushaka umugabo/umugore, bituma amaso y'abandi ahuma iyo bigeze ku kureba umugore/umugabo wubatse?

Kandi igitangaje, ni uko iyo uwo muntu ari mwiza cyangwa afite ingingo runaka ubona koko ari nziza, na mugenzi we barambagizanya wabona ari byo yabonaga cyane, wenda akanahora abimubwira, cyangwa biri no mu bintu yamukundiye. Nyamara yamugeza mu rugo akumva ko ubwo abandi badafite amaso yo kureba ku buryo na bo babibona!

Abandi bitiranya kubwira umuntu ko ari mwiza no kuba umuhehesi!

Kubwira umuntu ko ari mwiza, cyangwa urugingo runaka rwe ari rwiza, ntaho bihuriye n'ubuhehesi kuko hari n'igihe uwo muntu aba abimubwiye ari ahantu bahuriye atanateganya ko bazongera guhura, ahubwo akabimubwira kuko afite umuco wo gushima ibyo abona ari byiza akanabibwira nyirabyo.

Ibi njyewe numva aho kubabaza umuntu ahubwo byanamushimisha, yaba nyir'ubwite cyangwa uwo bashakanye. Wari ukwiye kubyishimira ko ufite umuntu w'agaciro ufite ubwiza runaka n'undi muntu utari umugabo/umugore we abona.




source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/tubwizanye-ukuri-ubundi-kubwira-umugore-umugabo-utari-uwawe-ko-ari-mwiza-byangiza-iki
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)