Avuga ko ku Isabato [Ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2020], yagiye gusenga ku Ruyenzi muri Kamonyi nyuma bigeze nimugoroba ahamagarwa na mugenzi we utaha I Nyamata ariko wari ufite ikibazo cy'uko amasaha yashyizweho hagamijwe kwirinda COVID19, agiye kumufata.
Nturanyenabo yahise amusaba ko yamutegerereza kuri Stade Amahoro, ahageze barataha bajya mu rugo noneho aza kumusiga mu rugo agiye ku muhanda kugura ibyo kurya.
Yabwiye UKWEZI ko yagarutse agasanga abagabo bamushyize hagati bavuga ko bamusanze ari kunyara ku muhanda.
Ati 'Narababwiye nti uwo ni umushyitsi wanjye, bambwira ko bamusanze ari kunyara ku muhanda noneho mbabaza amande acibwa umuntu wanyaye ku muhanda kugira ngo nyabishyure noneho umushyitsi atagira ikibazo.'
Ikiganiro na Nturanyenabo
Nturanyenabo avuga ko abo bagabo bahise batangira gufata telefone ngo bamufotore noneho ababajije impamvu bahita bahamagara polisi ihageze ishatse kumwambika amapingu arabyanga abanza kubaza impamvu agiye kwambikwa amapingu nta kosa afite.
Ati 'Umupolisi namubajije impamvu agiye kunyambika amapingu, ahita ankubita ipingu mu mutwe ariryo ryamviriyemo ibi bikomere. Noneho undi bari bari kumwe baramfata baranzamukana bajya kumfunga.'
Uyu mugabo avuga ko yahise aregera Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB agaragaza akarengane yakorewe n'abapolisi.
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yabwiye UKWEZI ko bamaze kwakira ikirego cya Nturanyenabo ndetse kuri ubu bari kugikurikirana.
Yagize ati 'Nibyo koko twakiriye ikirego cye kandi iperereza ryaratangiye.'
Ikiganiro na Nturanyenabo